Itsinda ry’abayobozi bakuru bo muri Niger bari mu Rwanda kwigira ku nzego zitandukanye ibanga ry’iterambere ryihuse u Rwanda ruri kugaragaza muri iki gihe.
Aba bayobozi bayobowe n’Abaminisitiri babiri n’abayobozi bo hejuru mu nzego zitandukanye muri iki gihugu basaga 12, bakiriwe na Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi kuri uyu wa Gatatu, bamushimira intambwe ikomeye igihugu kimaze gutera.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Iterambere ry’Abikorera muri Niger, Alma Oumarou uyoboye iri tsinda, yabwiye itangazamakuru ko u Rwanda rumaze kugira ubunararibonye mu miyoborere myiza n’ubucuruzi, ku buryo igihugu cyabo kirubonamo umwarimu mwiza.
Yagize ati “Twaje kwigira ku bunararibonye bw’u Rwanda mu bijyanye n’ubucuruzi … U Rwanda ni igihugu gikomeye muri Afurika mu bijyanye n’imiyoborere myiza kandi u Rwanda n’ibirwa bya Maurice biza imbere mu koroshya ishoramari muri Afurika.”
Yakomeje agaragaza ko igihugu cye gisanga inzego zubatse neza haba mu bijyanye n’ubucuruzi, ubutabera, umutekano w’imbere mu gihugu, n’ibindi basanga byafasha igihugu cyabo kwizahura.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Francois Kanimba, yagaragaje ko aba bashyitsi bari banyotewe no kumenya ibanga u Rwanda rukoresha mu korohereza ishoramari, aho ubu u Rwanda ruri ku mwanya wa kabiri muri Afurika, ndetse by’umwihariko rukaba urwa mbere ku isi mu gukora ivugurura rifatika muri uru rwego.
Kanimba yagaragaje bimwe mu byo u Rwanda rwasizemo ibindi bihugu mu koroshya ishoramari, birimo koroshya ibijyanye no kwandika imitungo mu buryo bwihuse kandi burimo umutekano, kwihutisha impushya zo kubaka mu Mujyi wa Kigali hakoreshejwe ikoranabuhanga kandi bihendutse.
Kuri ibi hiyongeraho ivugurwa ry’amategeko ajyanye n’imisoro ku buryo itangwa mu mucyo kandi mu buryo bworoshye, mu gihe ahandi bagutesha igihe kandi bakagusoresha n’iyo udakwiye gusora bitewe na ruswa n’izindi mpamvu.
Kanimba ahamya ko mu nzego abayobozi ba Niger basuye, basobanuriwe ko ibyagezweho ari imbuto z’imiyoborere myiza n’ubuyobozi bukomeye. BYongeye kandi ni ishema kuba hari abafatira isomo ku byiza u Rwanda rumaze kugeraho.
Niger ni kimwe mu bihugu byateye imbere mu bijyanye n’ubwishingizi, u Rwanda rugahamya ko ari kimwe mu byo rushobora kwiyigiraho.
Amafoto/Primature



















TANGA IGITEKEREZO