00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

ABG yazanye uburyo bufasha kumenya aho imodoka yawe iri n’umuvuduko igenderaho

Yanditswe na

Rutikanga Paul

Kuya 6 April 2015 saa 09:33
Yasuwe :

Akagera Business Group (ABG) yazanye uburyo bushya bwitwa “GeoTab Fleet Managemet” buzafasha abatunze imodoka kuzikurikirana aho ziherereye hose, bukazagabanya impanuka kuko buzajya butanga amakuru y’uburyo imodoka itwawemo.

Francis Katabarwa uhagarariye ABG yavuze ko ubu buryo buzafasha abatunze imodoka kumenya uko abo bazihaye bazitwaye n’aho ziherereye igihe cyose babyifuje.

Buzarinda Abashoferi umuvuduko ukabije ndetse no kujyana imodoka muri gahunda zabo bwite kuko nyirayo azaba ashobora kumenya aho iherereye.

Yagize ati ’’Niba wahaye umushoferi imodoka ngo ajye gucyura abana ku ishuri, ntashobora kujya mu zindi gahunda kuko ‘GeoTab Fleet Management’ izagufasha kumenya aho imodoka yawe iherereye.’’

Ubu buryo butanga raporo kuva imodoka yakijwe kugeza igeze aho ijya niba ifite umuvuduko ukabije bizajya bihita bigaragara.

Hazajya harebwa aho imodoka iherereye hose hakoreshejwe telefone igendanwa.
“GeoTab” izajya yerekana uburyo amavuta y’imodoka ari gukoreshwa, mu gihe izaba yangiritse muri moteri ubu buryo buzajya buhita bubigaragaza.

Iri koranabuhanga ryatekerejweho nyuma yo kubona ko ikirere gikomeje guhura n’imbogamizi z’ibyuka bigihumanya.

Ku bufatanye bwa Google na Microsoft hakozwe “GeoTab Fleet Management”, hoherezwa satellite (ibyuma bifata amashusho) mu kirere zizajya zigaragaza uburyo imidoka isohora imyotsi bitewe n’umuvuduko ifite.

Ubu buryo buzanywe bwa mbere mu Rwanda na Akagera Business Group (ABG) bwemerera utwaye imodoka kutarenza umuvuduko wa 40 ari mu Mujyi wa Kigali na 60 ari hanze yawo.

Uzarenza umuvuduko izajya ihita imumenyesha, mu gihe atabyubahirije hari uburyo bwo kuzimya moteri y’imodoka hakoreshejwe mudasobwa.

Imodoka zose zifite ubushobozi bwo gukoresha ubu buryo, imodoka zimaze imyaka irenga 10 GeoTab ntizabasha kugaragaza ikibazo cya moteri ariko ibindi byose bizakora.

Katabarwa yavuze ko ubu buryo buhendukiye buri wese, ibiciro bikaba byumvikanwaho, kugeza ubu uwifuza kubona iyi serivisi agana aho ABG ikorera mu bice bitandukanye mu gihugu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages