00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ahazaza ha radiyo ihanganye n’inkubiri y’imbuga nkoranyambaga mu Rwanda

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 13 February 2024 saa 01:48
Yasuwe :

Radiyo ni kimwe mu bikoresho by’ikoranabuhanga byagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’Isi mu myaka isaga ijana ishize. Yabaye mu mararungu, iba ishuri ridaheza abato n’abakuru, iba inkota y’amugi abiri yifashishijwe mu kubaka sosiyete no kuzisenya.

Itariki ya 13 Gashyantare hirya no hino hari kwizihizwa Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Radiyo. Wizihijwe mu Rwanda hashize imyaka 61 radiyo ya mbere itangiye kumvikana mu Gihugu.

U Rwanda rw’ubu radiyo ni igikoresho cy’ingenzi, dore ko n’umubare wazo wagutse aho kuri ubu habarizwa izisaga 40.

Nubwo radiyo imaze igihe ari ingenzi cyane mu mibereho y’abanyarwanda, uko iminsi ishira iterambere ry’ikoranabuhanga n’imboga nkoranyambaga risa n’irigenda riyimira, ku buryo nta gikozwe hari impungenge z’uko radiyo zishobora gukendera.

Mutuyeyezu Oswald ukorera Radio TV10, ni umwe mu banyamakuru bamaze igihe bakorera radiyo.

Yavuze ko nubwo imbuga nkoranyambaga zikomeza kwiyongera, mu bihugu bikiri mu nzira y’Amajyambere igifite akamaro kanini.

Yagize ati “Radiyo ni inshuti y’abantu biroroshye kuyumva n’iyo waba uri mu mirimo itandukanye n’ubundi buryo bukoreshwa mu gusakaza amakuru. Muri ibi bihugu izakomeza ize ku isonga”.

Mutuyeyezu yavuze ko radiyo mu Rwanda imaze kwiyubaka ku buryo ibasha gutunga abayikoraho kuko n’abafatanyabikorwa baboneka ndetse ikaba ikibasha guhangana n’itangazamakuru ryo kuri murandasi.

Nubwo bimeze bityo, yagaragaje ko radiyo zisabwa kongera ireme ry’ibyo zitangaza kugira ngo zibashe gukurikirwa.

Ati “Bisaba kuba ukurikira, usoma ibinyamakuru, ukurikira televiziyo n’imbuga nkoranyambaga kugira ngo ugire icyo uha abantu mu mwuga. Iyo basanze ufite ujwi ryiza ariko nta bumenyi buhagije ufite cyangwa ubufite mu bintu bitari ukumenya gutanga amakuru, icyo gihe birapfa”.

Ngabonziza Dan uyobora KT Radio na we yavuze ko radiyo ikiri ku ruhembe rw’umuheto mu kwigarurira imitima ya benshi bakurikira itangazamakuru, gusa agaragaza ko hari ibyo ikwiye kwitaho.

Ati “Haracyari amahirwe y’uko radiyo kugeza ubu ari wo muyoboro w’itangazamakuru ugera kuri bose, aho imibare igaragaza ko abarenga 60% bayikuraho amakuru ugereranyije n’indi miyoboro itanga amakuru. Ibi biracyatanga amahirwe ko business ya radiyo igishoboka”.

“Gusa itangazamakuru muri rusange rigenda rihindura n’imikorere bijyanye n’ibihe cyane cyane ikoranabuhanga. Radiyo nazo zigomba kugendera muri iki cyerekezo, zishyiraho ingamba zizifasha kugendana n’ibihe”.

Umwarimu w’itangazamakuru muri Kaminuza y’u Rwanda wigeze no kuyobora Radio Salus, Hagabimana Eugène we asanga itangazamakuru rya radiyo hari byinshi rikwiye kunoza kugira ngo risheho kuba ku isonga.

Ati “Abashora muri business ya Radio nibaza ko badabashoramo menshi. Ibyo bigatuma bakoresha abakozi rimwe na rimwe badashoboye bazahembwa makeya ariko burya ibihendutse ni byo bihenda. Iyo utashoye cyane ntabwo wakwitega urwunguko rwinshi. Utanga akazi ntaba ashaka kugaha umuntu uzamuhenda kandi nta gishya azanye”.

Yavuze ko ibi biterwa no “Kuba umwuga w’itangazamakuru twigisha harimo n’irya radiyo urekurira abantu bose kuwukora; abawize n’abatarawize, biri mu bica intege abawize. Ibyo tugombwa nk’abarezi turabikora gusa na none abawize baba bagomba kugaragaza itandukaniro n’abatarawize mu kubahiriza amahame y’umwuga kuko akeza karigura”.

Hagabimana avuga ko kugura ngo radiyo zirusheho kuguma ku isonga, bisaba kwiyubaka mu buryo butuma ziba ubuhungiro bw’abadashoboye.

Ati “Hari umurongo ngenderwaho w’itangazamakuru mushya wenda gusohoka ariko uyu mwuga ugomba gukurwamo abantu b’abacanshuro. Ntugomba kuba ubuhungiro bw’abantu bose babuze akazi. N’iyo bitasaba impamyabushobozi y’itangazamakuru gusa kugira ngo urikore ariko nibura umuntu akaba afite impamyabushobozi runaka ya kaminuza hakiyongeraho amahugurwa kuri uyu mwuga.”

Imibare y’Urwego Ngezuramikorere RURA yo mu 2022 igaragaza ko iminara iri mu Gihugu ituma radiyo zumvikana hose ku kigero cya 98%, bikazishyira ku isonga mu kuba umuyoboro wa mbere w’itangazamakuru ugera kuri benshi.

Nubwo radio ari igitangazamakuru kimaze kwiyubaka mu Rwanda ariko, raporo y’Urwego rw’Imiyoborere mu Rwanda (RGB) yasohotse mu Ugushyingo 2023 igaragaza ko abakora mu mwuga w’itangazamakuru muri rusange bahembwa umushara uri hasi.

Yerekana ko abanyamakuru bangana na 44,5% bahembwa imishahara iri munsi y’ibihumbi Frw 200 ku kwezi, ikagaragaza ko ari amafaranga make atafasha abanyamakuru kuba bakora umwuga wabo neza. Ivuga kandi ko ibitangazamakuru bigera kuri 42.9% ari byo ari byo bitanga amasezerano y’akazi ku banyamakuru babikorera, 28,6% bikaba ari byo gusa bibatangira ubwiteganyirize ndetse n’ikiruhuko cy’umwaka mu gihe ibyishyura abakozi babyo imishahara ijyanye n’ibyo binjije ari 28.6%.

Radiyo ni umwe mu miyoboro y'itumanaho ikoreshwa na benshi cyane mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages