Iyi hotel yatangiye ari kantine abahinzi b’umuceri bahuriramo bahinguye bakica akanyota, yaje gukura kugeza ubwo abahinzi biyemeje gushora ayabo bakayivugurura igahinduka hotel, kuwa 01 Ukuboza 2017 itangira imirimo. Ni imwe muri hotel zikikije Pariki y’Akagera.
Iyi hoteli ikoresha abakozi 40 barimo abakobwa 25 n’abahungu 15 babihuguriwe, ku buryo bafite ubushobozi bwo kwakira neza ubagana wese. Kuri ubu niyo hotel y’inyenyeri ebyiri igaragara mu Karere ka Gatsibo, nyuma yo kuzihabwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB).
Abanyamuryango ba Koperative coproriz Ntende bavuga ko ibyo bagezeho byose babikesha gushyira hamwe no gukora cyane.
Umunyamuryango w’iyi koperative Gato Frédéric, yabwiye IGIHE ko bishimye cyane kubona hoteli yabo yahawe inyenyeri ebyiri.
Ati “Ni ukuri uretse no kwishima, ndumva byandenze pe kandi sinjye njyenyine ni twese kubona hoteli yacu imaze umwaka umwe ikora ihabwa inyenyeri ebyiri, ni iby’agaciro cyane ibi biratwongerera imbaraga ku buryo ejo cyangwa ejobundi tuzakomeza kwagura ibikorwa byacu ku buryo twanagera no ku rundi rwego mu gihe kiri imbere.”
Ndakaza Jean Baptiste watangiranye n’iyi koperative avuga ko ari iby’agaciro kubona hotel y’abahinzi b’umuceri igera kuri uru rwego, kuko bigiye kubongerera imbaraga mu byo bakora.
Ati “Ubundi iyi hotel twayubatse kugira ngo abatugana n’abajya muri parike babone aho baruhukira, ni iby’agaciro rero kubona abahinzi b’umuceri bubaka hotel ikagera ku rwego rw’inyenyeri ebyiri. Ni ukuri tugitangira kuyubaka hari benshi baducaga intege ngo tuzahomba ngo nta bakiriya tuzabona ariko ubu baraza benshi kandi bakishimira na serivisi bahabonera.”
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’iyi hoteli Africa Jean Charles, yabwiye IGIHE, ko kubona inyenyeri ebyiri bitabatunguye kuko serivisi batanga ari nta makemwa kandi n’abakozi bakoresha ari abanyamwuga babyigiye, banabifitiye uburambe.
Yakanguriye abanyarwanda kubagana bakirebera ibyiza bya hoteli Ntende n’abashaka kubigiraho ngo ntibazabasubiza inyuma.
Ati “Ntende hotel n’umwana mu zindi hoteli kuko imaze igihe gito ikora, ariko turasaba abanyarwanda kutugana bakareba aho tugeze mu gihe gito, byaba ngombwa bakatwigiraho kuko ntiwakwiyumvisha ukuntu mu mwaka umwe tumaze dukora tubonye inyenyeri ebyiri nyamara hari abamaze imyaka myinshi batarabona n’imwe, twiteguye kwakira abatugana bose.”
Yakomeje avuga ko bafite intumbero zuko mu myaka ibiri iri imbere iyi hoteli izaba iri ku rwego rw’inyenyeri enye.
Ati “Turateganya kwagura ibikorerwa muri iyi hoteli tugashyiramo massage, urwogero, hari urundi runywero dushaka kubaka rugezweho, tukongera n’ibikorwa remezo ku buryo bizatuzamura bikatugeza ku nyenyeri enye .”
Koperative Coproriz Ntende yatangiye mu 2003 yitwa Impuzamashyirahamwe Kanyarwanda, itangirana abanyamuryango 560. Mu 2005 yiswe Coproriz-Ntende. Kuri ubu ifite abanyamuryango 3 761.
Mu 2003 umugabane shingiro wari amafaranga 3730 Frw kuri ubu umugabane shingiro ugeze ku bihumbi 116 000 Frw. Batangiye bahinga umuceri kuri hegitari 55 ariko kuri ubu bageze kuri hegitari 600, aho bakuramo umusaruro ungana na toni 6 000.



















TANGA IGITEKEREZO