Akarere ka Rwamagana ni kamwe muri utwo turere dufite igice cyahariwe inganda mu Murenge wa Mwulire, aho kugeza ubu kirimo urukora ibyuma (fer à béton) rumaze kwandika izina ku isoko ry’ubwubatsi mu Rwanda, urukora ibigega, urukora ibiryo by’amatungo n’izindi zikomeje kuhasesekara amanywa n’ijoro.
Iki gice cyashyizwemo ibikorwa remezo nk’amazi n’amashanyarazi kiri ku buso bungana na hegitari 80.3, biteganyijwe kubakwamo inganda zirenga 50. Kuri ubu inganda eshatu zatangiye gukora naho 12 ziri gutunganya aho zigomba gukorera mu mezi make ari imbere, naho izirenga 20 zimaze gusaba ibyangombwa byo kuhakorera.
Urubyiruko rwo mu Karere ka Rwamagana ruhamya ko iki gice cyahariwe inganda bakibonamo amahirwe akomeye yo kubaha akazi bagasezerera ubushomeri. Ku ikubitiro bamwe muri uru rubyiruko batangiye kubona akazi mu mirimo y’ubwubatsi bw’inganda abandi barahugurwa kugira ngo bazahabwe akazi mu gihe zizaba zitangiye.
Bamwe mu baganiriye na IGIHE, bagaragaje akanyamuneza baterwa n’uko igice cyahariwe inganda kizababera umuti w’ubutindi n’isoko y’iterambere.
Nkunzwenimana Jean de Dieu ukora mu mirimo y’ubwubatsi mu ruganda ruzakora ibisuguti (Biscuits), avuga ko igice cyahariwe inganda cyamufashije kubona akazi kandi amafaranga akorera amufasha kwiteza imbere.
Yagize ati “Nari maze igihe nta kazi mfite ariko ubu ndafatanya n’abafundi kubaka, ndizera ko umubyizi wanjye nkucyura. Ikindi kandi nibatangira no kwinjiza abakozi mfite icyizere ko nzabona hano akazi gahoraho”.
Mugenzi we Ishimwe Claudine yongeraho ko arimo kwimenyereza umwuga mu ruganda ruzakora imyenda rwitwa TAI, ku buryo n’iyo atahabona akazi ubumenyi ahakuye yazabukoresha n’ahandi ndetse akaba yanihangira umurimo.
Ati “Twe turi kwimenyereza mu ruganda ruzakora imyenda, ibyo batwigisha nubwo bataguha akazi wabikoresha n’ahandi ukabaho. Batugenera insimburamubyizi kandi twizeye ko nidusoza bazaduha akazi”.
Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yabwiye IGIHE ko asanga izi nganda ari amahirwe akomeye ku rubyiruko kuko zizaha abarenga ibihumbi 2000 akazi.
Ati “Izi nganda ni amahirwe akomeye ku rubyiruko rwacu kuko hari benshi bagiye kuhabona imirimo, iyo ubonye umurimo ni ukuvuga ko uba uvuye mu bushomeri ukitandukanya n’ibiyobyabwenge ndetse n’ubuzererezi”.
Urubyiruko rugera kuri 362 rwarangije amashuri yisumbuye rurimo guhugurwa n’uruganda rwa TAI ruzakora imyenda. Uretse insimburamubyizi bahabwa, nibasoza aya mahugurwa bazahabwa akazi n’uru ruganda.
Akarere ka Rwamagana gatangaza ko nibura mu 2021, igice cyahariwe inganda muri aka karere kizaba gikorerwamo n’inganda zose ziteganyijwe. Zirimo izikora ibituruka mu buhinzi n’ubutabire, ibikoresho by’ubwubatsi, izizakora ibiryo by’amatungo, inzoga ndetse nizizakora imyenda.



















TANGA IGITEKEREZO