00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Akarere ka Rulindo gakwiye kuba ishuri rya Hangumurimo –Minisitiri Kanimba

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 24 July 2013 saa 08:41
Yasuwe :

Muri gahunda ya Hangumurimo, Akarere ka Rulindo kamaze gutera intambwe ishimishije kuko iyo gahunda ititabiriwe n’urubyiruko gusa ahubwo yafashe ingeri zose z’abaturage. Ibi byatumye ako karere Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda yifuza ko kaba ishuri utundi turere twigiramo uburyo iyo gahunda yashyizwe mu bikorwa.
Ubwo Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Kanimba Francois yasuraga akarere ka Rulindo ku wa 23 Nyakanga 2013 mu rwego rwo kureba uko Gahunda ya Hangumurimo icyiciro cya mbere (…)

Muri gahunda ya Hangumurimo, Akarere ka Rulindo kamaze gutera intambwe ishimishije kuko iyo gahunda ititabiriwe n’urubyiruko gusa ahubwo yafashe ingeri zose z’abaturage. Ibi byatumye ako karere Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda yifuza ko kaba ishuri utundi turere twigiramo uburyo iyo gahunda yashyizwe mu bikorwa.

Ubwo Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Kanimba Francois yasuraga akarere ka Rulindo ku wa 23 Nyakanga 2013 mu rwego rwo kureba uko Gahunda ya Hangumurimo icyiciro cya mbere yashyizwe mu bikorwa, nyuma yo kugirana ibiganiro n’abayitabiriye ndetse imishinga yabo igahabwa inguzanyo n’amabanki, bagatanga ubuhamya bw’ibyo bagezeho n’intumbero bafite.

Minisitiri Kanimba Francois atangaza ko Gahunda ya Hangumurimo imaze gufata intera ishimishije, kuko ibikorwa yasuye mu karere ka Rulindo bigaragaza ko hari abitabiriye iyo gahunda bageze ahantu hashimishije mu iterambere. Agira ati “Bigaragara ko abantu bamaze gutera imbere kuko baha n’abandi akazi. By’umwihariko aka karere hari intambwe kamaze gutera kurusha utundi cyane cyane gafasha abaturage gukorana na banki cyane cyane abagore.”

Minisitiri Kanimba akomeza agira ati “Gahunda ya Hangumurimo muri kano karere nayibonyemo abantu b’ibyiciro byose, baba urubyiruko n’abakuze. Ikindi kandi gishimishije ni uko SACCO zo muri kano karere zitarenza iminsi 15 zitaratanga igisubizo ku mishinga yabageze imbere, ibintu bidapfa kugaragara mu yandi mabanki.”

Ababonye amafaranga babera abandi icyitegererezo

Nyiramana Germaine utuye mu kagari ka Karama, Umurenge wa Buyoga ufite umushinga wo gukora ibikoresho bikoze mu ibumba akoresheje imashini mu kiganiro na IGIHE yadutangarije ko yinjira muri Gahunda ya Hangumurimo yabyumvise kuri Radio, ategura umushinga wo gukora amasahane n’ibikombe mu ibumba. Agira ati “Nkimara kubyumva nahise ntekereza ko ibumaba ryabyazwa ibikoresho byiza kuko nari nsanzwe nzi kubumba amatafari. Umushinga wanjye narawukoze urakirwa mpabwa n’amahugurwa. Banki yanyemere miliyoni umunani n’ibihumbi Magana arindwi na mirongo itatu, ubu nkaba maze guhabwa miliyoni eshanu.” Nyiramana akomeza atangaza ko amaze guha akazi abakozi bane b’abatekinisiye, afite umucungamutungo, imashini zose zimaze kuhagera azaba afite abakozi 22.

Ntibarikure Liberatha utuye mu kagari ka Gasiza, Umurenge wa Bushoki, ni umugore ukuze ucuruza ikigage. Avuga ko yatangiriye ku mafaranga 100,000 nyuma yo guhabwa amahugurwa ya Hangumurimo yigishijwe gukora umushinga, Umurenge SACCO bamuha inguzanyo ingana n’amafaranga 300,000. Atanga ubuhamya kuri Gahunda ya Hangumurimo avuga ko yayinjiyemo agamije gucuruza ikigage n’amasaka, ubu yamaze kugura igare rimutundika amasaka acuruza. Agira ati “Sinshaka kuguma ku igare, kuko nifuza gutanga serivisi ku bantu benshi nteganya mu minsi iri imbere kugura imodoka, kugira ngo ngire amasaziro meza ntasabirije.”

Nerekejehe Marie Therese, utuye mu kagari ka Mukoto, Umurenge wa Bushoki na we ni umugore ugeze mu zabukuru. Mu buhamya bwe yatangaje ko yakoreshaga amafaranga 10,000 acuruza imineke n’umutobe, ariko n’avuyemo ntamenye aho anyuze. Agira ati “Negereye ushinzwe kudukorera imishinga mubwira igitekerezo mfite, ankorera umushinga kuri SACCO bampa amafaranga 200,000.” Akomeza avuga ko yakomeje ubwo bucuruzi ariko noneho yiga gukora amandazi mu bijumba mu mahugurwa yabereye i Butare. Ati “Ubu mfite ishuri ryigisha abagore guteka indyo yuzuye ryitwa ‘Rya neza’. Nta mukcuru wo gusaza asabiriza.”

[email protected]

Minisitiri Kanimba François asanga Akarere ka Rulindo gakwiye kuba ishuri rya Hangumurimo
Abitabiriye ikiganiro na Minisitiri w'Ubucuruzi n'inganda kuri Gahunda ya Hangumurimo
Ubworozi bw'inkoko, nyir'uyu mushinga yatangiriye ku nkoko icyenda ubu ageze ku 10,000
Nyiramana Germaine ufite umushinga wo gukora ibikombe n'amasahane mu ibumba akoresheje imashini
Imigina y'ibihumyo
Imashini zikorwa n'umwe mu bahawe amafaranga muri Gahunda ya Hangumurimo
Minisitiri Kanimba François n'umuyobozi w'Akarere ka Rulindo basura ufite umushinga wo gukora imashini zikora amasahane n'ibikombe mu ibumba
Imashini irarira amagi mu mushinga w'ubworozi bw'inkoko Rwanda Best Ltd wa Jean Claude Ruzibiza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages