00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miliyari 4 zigiye gufashishwa abatishoboye muri Nyamasheke na Rusizi

Yanditswe na

Rabboi Malo Umucunguzi

Kuya 11 June 2015 saa 09:03
Yasuwe :

Umuryango World Vision ugiye gufasha abagore n’urubyiruko bo mu turere twa Rusizi na Nyamasheke mu kurema ibigo bidashingiye ku buhinzi,umushinga uzatwara miliyoni 5.9 z’amadolari, ni ukuvuga agera kuri miliyari 4 na miliyoni 141 n’ibihumbi 800 mu mafaranga y’u Rwanda.

Kuwa Kabili w’iki cyumweru nibwo amasezerano yashyizweho umukono hagati ya World Vision n’Ikigo mpuzamahanga cy’iterambere cyo muri Suwede, Sida, hagamijwe gushyira mu bikorwa uyu mushinga w’ imyaka 3 “Creating Off-farm Rwandan Enterprises (CORE), uzita ku rubyiruko rufite hagati y’ imyaka 16-35 n’ abagore bashyingiwe bafite imyaka irenga 35.

World Vision ivuga ko uyu mushinga uzagirira akamaro mu buryo buziguye abagera ku 159,663, hakazibandwa cyane ku batishoboye bari mu byiciro by’ubudehe, icya mbere n’ icya kabiri.

Ubwo hasinywaga aya masezerano, Umuyobozi ushinzwe ubuhahirane muri Ambasade ya Suwede mu Rwanda, Maria Håkansson, yavuze ko uyu mushinga CORE ugamije gufasha urubyiruko n’abagore mu gushinga amakoperative no kwihangira imirimo.

Yagize ati “Suwede ishimishijwe no gufatanya na World Vision mu guteza imbere umurimo ubyara inyungu mu Rwanda. CORE izita cyane ku iterambere ry’ abagore mu bukungu, bakunze kubyungukiramo cyane iyo ari imirimo idashingiye ku buhinzi.”

Uyu mushinga ugamije iterambere rifatika ku bushobozi bwinjizwa n’ umugore n’ urubyiruko, binyuze mu gutera inkunga amakoperative n’abihangira imirimo mu turere twa Nyamasheke na Rusizi.

Umuyobozi wa World Vision mu Rwanda, George Gitau we yagize ati:“Urubyiruko n’ abagore ba Rusizi na Nyamasheke ni isoko y’ ubukungu itabyazwa umusaruro kandi ishobora kongera ubukungu mu bikorwa bidashingiye ku buhinzi baramutse bahuguwe neza, bagahabwa ubufasha kandi bagahabwa amakuru bakeneye ngo bafate ibyemezo ku bikorwa bibyara inyungu.”

Iyi nkunga ishingiye muri gahunda World Vision isanganwe mu gufasha abaturage batishoboye mu kuzamura iterambere, bahabwa ubumenyi bakeneye ngo bategure ahazaza habo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages