Ibi byatangajwe mu nama mpuzakarere iri kubera i Kigali, ihuriwemo n’ibihugu by’Afurika y’Uburasirazuba (EAC), igamije kwigira hamwe uburyo ubushakashatsi, ubucukuzi n’ibyazwamutungo bya Petrol na Gas mu bihugu bigize aka karere byakorwa ku nyungu za EAC.
Iyi nama iteraniye i Kigali ku nshuro ya karindwi, ihuriyemo inzobere mu bijyanye na Petrol na Gaz, abahagarariye inganda n’ibigo byifuza kubigiramo uruhare, ndetse mu bihugu bimwe na bimwe bikaba byaratangiye gukorwa. Iyi nama y’iminsi itatu irimo kandi abashoramari n’abayobozi bafite mu nshingano ibifitanye isano n’ingufu n’umutungo kamere mu bihugu byabo.
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, Dr Richard Sezibera yavuze ko akarere k’ibiyaga bigari gafite Gas na Petrol byo ku gipimo cyo hejuru, atanga ingero zirimo kuba Tanzaniya ibasha gutanga Gaz ingana na Metero kibe Miliyari ibihumbi mirongo itanu (50,000,000,000,000 square meters), mu gihe Uganda ibasha gucukurwamo utugunguru miliyari ebyiri n’ibihumbi Magana atatu (2,300,000,000) twa peteroli.
Ku ruhande rw’u Rwanda, uretse Gas icukurwa mu kiyaga cya Kivu ariko ku gipimo kikiri hasi ugereranyije n’ubwinshi bw’ihaboneka, Minisitiri w’Umutungo Kamere Dr Vincent Biruta yavuze ko hari gukorwa ubushakashatsi buzagaragaza ahaboneka Peteroli mu Rwanda n’igipimo cyayo, hagakorwa n’inyigo ku buryo byabyazwa umusaruro w’ingenzi ku gihugu n’akarere.
Minisitiri Vincent Biruta yavuze ko kugeza uyu munsi hari ibigo bitandatu bikomeye ku rwego mpuzamahanga byiteguye kugira uruhare muri ibi bikorwa by’ubushakashatsi by’iyo peteroli, kuyicukura, kuyitunganya no kuyicuruza.
Iyi nama iteraniye i Kigali ku nshuro ya karindwi, yateranye bwa mbere i Nairobi mu mwaka wa 2003, ni ubwa mbere ibereye mu Rwanda.
Atangiza iyi nama ku mugaragaro mu izina rya Perezida wa Repubulika, Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yavuze ko nk’uko ubufatanye mu Muryango wa Afurika y’Uburasirazuba bworoheje ibikorwa bimwe na bimwe nko kuba kuvana ibicuruzwa ku cyambu cya Mombasa bizanwa i Kigali byaravuye ku minsi 20 bikagera kuri itanu, ngo ni nako ibikorwa by’ubushakashatsi no gutungana Peteroli bizihutishwa mu bihugu byose bigize uyu muryango wa Afurika y’Uburasirazuba.
Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yavuze ko n’ubwo ubushakashatsi kuri Peteroli mu Karere bwatangiye mu mwaka w’2003, ubu hakenewe ingamba n’inzego birushaho kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ryabyo.
Evode Imena, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Umutungo Kamere, yavuze ko hariho gahunda yo kwishyira hamwe mu gukora inyigo, ubushakashatsi n’amategeko.
Ati: “Ibiganiro byaratangiye, kandi turateganya ko ba Minisitiri bireba bazahura mui iki cyumweru bakabivugaho”.
Mu gihe iyi nama iba, hari n’imurikabikorwa riri kugaragaza bimwe mu byagezweho, ibiri mu nzira ndetse n’ibiteganyijwe gukorwa.
Iri murikabikorwa ririmo ahanini inzego za Leta mu bihugu bya Afurika y’Uburasirazuba, hamwe n’ibigo bifite aho bihuriye n’ibikorwa bya Gas na Petrol, naryo ryafunguwe ku mugaragaro na Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi.
Amafoto menshi kanda hano
Amafoto ni aya Primature
[email protected]
Twitter: @intwarane



















TANGA IGITEKEREZO