Kneedler yabitangaje kuri uyu wa Kabiri ubwo yasuraga ibikorwa by’ikigo Aubin Produce International Ltd cyohereza mu mahanga ibikomoka ku mbuto, imboga ndetse n’ubuki.
Iki kigo gifitanye imikoranire n’ikigo cya Amerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga - USAID Rwanda, binyuze mu mushinga Feed the Future Rwanda Kungahara Wagura Amasoko.
Uyu mushinga ugamije guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bituruka ku buhinzi n’ubworozi byongerewe agaciro birimo ikawa, icyayi, imboga, imbuto, ubuki n’ibindi. By’umwihariko uyu mushinga ukorana n’ikigo Aubin Produce International Ltd mu kongera ingano n’ubwiza bw’ubuki bwoherezwa mu mahanga hifashishijwe ikoranabuhanga.
Mu busanzwe ikigo Aubin Produce International Ltd gifasha amashyirahamwe y’abafite ubumuga, urubyiruko ndetse n’abagore bagaterwa inkunga y’ibikoresho n’ibindi bijyanye n’ibyo cyohereza mu mahanga, umusaruro wamara kuboneka kikawugura.
Abavumvu basuwe muri Kayonza, ni abafashijwe kubona imizinga igezweho ituma babona umusaruro mwinshi.
Ambasaderi Kneedler yavuze ko yanyuzwe by’umwihariko n’ikoranabuhanga iki kigo n’abafatanyabikorwa bacyo bakoresha, rituma habungabungwa umwimerere n’ubuziranenge bw’ubuki.
Yagize ati “Ikintu gikomeye nashimye, ni ugufasha aborozi kumenya neza aho ibicuruzwa byabo bikomoka ku buryo abaguzi b’ubuki baba bari mu Burasirazuba bwo hagati, i Burarayi, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bashobora kumenya neza aho ubwo buki bwaturutse. Ni ubufatanye bw’ingenzi buri hagati y’abanyamerika n’Abanyarwanda.”
Iri koranabuhanga Ambasaderi yashimye ni ubwifashisha uburyo bwa QR Code ku buryo ubuki bwoherezwa hanze n’iki kigo, buba buzwi kuva ku mworozi w’inzuki kugeza ku muguzi wa nyuma mu mahanga.
Ibyo bituma ntawe ushobora kwiyitirira uwo musaruro cyangwa ngo awigane ku buryo byakwangiza icyizere abakiliya bafitiye ubwo buki buturuka mu Rwanda.
Ambasaderi Kneedler yaboneyeho n’umwanya wo kuganira n’abafatanyabikorwa ba Aubin Produce International Ltd, biganjemo abafite ubumuga, urubyiruko n’abagore.
Ambasaderi yavuze ko ari ikimenyetso cy’iterambere ridaheza kandi rikwiriye gushyigikirwa.
Iki kigo cyatangaje ko ari ishema gusurwa na Ambasaderi kuko bituma barushaho kwagura amasoko mu mahanga no guteza imbere ubuziranenge bw’ibyo bohereza.
Umuyobozi wa Aubin Produce International, Niyindorera Aubin Guershom yagize ati “Byari iby’agaciro kwakira ambasaderi wa Amerika mu Rwanda mu rwego rwo guteza imbere ubuziranenge bw’umusaruro w’ubuki hifashishijwe ikoranabuhanga. Ni intambwe ikomeye igamije kongerera ubushobozi aborozi no kwagura amasoko.”
Yakomeje agira ati “Ibyo dukora ku ruhande rumwe bihindura ubuzima bw’abaturage kuko kuva ku kilo kimwe kugera ku bilo bitanu babonaga mbere bakoresha imizinga gakondo binagoranye , ubu bakaba babona ibilo 60 bigaragaza impinduka mu iterambere ry’umuturage .”
Ubu bufatanye bugamije gufasha u Rwanda kongera umusaruro w’ubuki ukava kuri toni 5200 wariho mu 2018 , ukagera kuri toni 8600 muri uyu mwaka.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!