Ayo mahugurwa yahuje abantu ijana baturutse mu nzego zitandukanye zifite aho zihuriye no kugera kuri serivisi z’imari zifashishwa mu buhinzi, barimo ibigo bya Leta, iby’abikorera, abafatanyabikorwa mu iterambere, ibigo by’imari biciriritse, amashyirahamwe y’ubuhinzi n’abandi batandukanye.
Umuyobozi w’Umuryango Cordaid mu Rwanda, Birasa Patrick, yavuze ko gukorana n’ibigo by’imari biciriritse bigamije gufasha abahinzi bato kugera kuri serivisi z’imari no kubakira ubushobozi ibigo by’imari no gukoresha ikoranabuhanga mu kugenzura inguzanyo zitangwa mu buhinzi n’uburyo bwo guhangana n’ibihombo.
Uyu muryango kuri ubu ufite uburyo bwiswe Group Agri-finance loans, inguzanyo itangwa ku bantu bagize itsinda nta ngwate.
Yagize ati “Turashaka ko abahinzi bagera kuri serivisi z’imari ngo babashe kubona ibikenerwa byose mu kubona umusaruro. Tugomba kubakira ubushobozi abahinzi n’ibigo by’imari bibaha inguzanyo mu birebana no gutanga serivisi z’ikoranabuhanga.
Yagaragaje ko hakiri imbogamizi zirebana n’inguzanyo zitangwa mu buhinzi n’ubwishingizi.
Birasa kandi yagaragaje ko hari umushinga uzwi nka Starlit uterwa inkunga na IFAD, ugamije guteza imbere abahinzi bato ku buryo bwo gushishikariza urubyiruko kwinjira mu buhinzi no korohereza kugera kuri serivisi z’imari.
Ni umushinga wahise ushyiraho uburyo bwo gutanga inguzanyo binyuze muri SACCO zitandukanye, aho izigera kuri 12 ari zo zatangiye gukoresha iryo koranabuhanga rigamije kugabanya igihombo cy’inguzanyo zitangwa mu buhinzi rizwi nka A-CAT.
Perezida wa Koperative COPRORE Intambwe yo mu Karere ka Gatsibo ihinga ibigori n’amashaza, Ngendahimana Jean Baptiste, yagaragaje ko hari byinshi bari kungukira mu gukorana na Cordaid.
Ati “Yaduhuje n’ibigo by’imari biciriritse biduha inguzanyo mu matsinda mato yo kwizigama tudatanze ingwate, hagamijwe kongera umusaruro, kwishyura amafaranga y’ishuri tukishyura nyuma yo gusarura.”
Niyonsenga Epiphanie wo mu Karere ka Nyaruguru, yagaragaje ko koperative yabo yagurijwe miliyoni 4 Frw baza kuyishyura nyuma y’uko basaruye ibigori byabo kandi byakozwe bifashishije ikoranabuhanga, by’umwihariko porogaramu ya telefoni izwi nka CHOMOKA.
Iyi porogaramu yifashishwa n’amatsinda yo kwizigamira cyane cyane y’abagore, ikorohereza itsinda kujya rigenzura aho rigeze ryishyura, gukorera mu mucyo n’ibindi.
Binyuze muri uyu mushinga wa Starlit, abahinzi 1176 bagezweho n’inguzanyo mu gihe abarenga 3400 babashije gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga.
Umuyobozi Nshingwabikorwa wa AMIR, Kwikiriza Jackson, yagaragaje ko abahinzi bakeneye koroherezwa kugera kuri serivisi z’imari ndetse n’amakuru ku bigo by’imari.
Ati “Ibigo by’imari bishobora gutanga inguzanyo ku bahinzi aho bafite amatsinda yo kwizigamira akaba nk’icyizere cyangwa se ari yo ngwate. Tumaze kubona ko bishoboka kandi dushobora kongera kurushaho dushyizeho ingamba nshya.”
Imibare igaragaza ko nibura 42 by’Abanyarwanda ari abakiliya b’ibigo by’imari biciriritse na SACCO nubwo AMIR igaragaza ko hakiri imbogamizi ku bahinzi bato zo kutagera kuri serivisi z’imari.
Imbogamizi zagaragajwe zirimo inyungu iri hejuru, kuba hari ibihingwa bidatangirwa ubwishingizi, ibyo buhenze cyangwa bigatwara igihe kububona, imbogamizi z’igishoro, ihindagurika ry’ibihe, kubona amasoko, indwara zijya mu myaka n’ubuke bw’ikorwaremezo byifashishwa mu buhinzi.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Kamana Olivier, yasabye AMIR na Cordaid gukomeza gufatanya mu korohereza abahinzi kugera kuri serivisi z’imari.
SACCO esheshatu zimaze gutanga inguzanyo 31 zifite agaciro ka miliyoni 24,3 Frw kuva mu Ugushyingo 2022 kugera muri Kamena 2023.
Binyuze mu bufatanye bwa Cordaid n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa, amatsinda 1818 yarashinzwe agizwe n’abantu 32670 aho bazigamye nibura miliyoni 326 Frw mu gihe arenga 1241 yahujwe n’ibigo by’imari.









Ibitekerezo 0