Kuri ubu uyu musore inzozi ze zatangiye kuba impamo, inkoko 500 yatangiranye zamaze kwikuba gatandatu kuko ubu amaze kugera ku nkoko hafi 3000 yorora.
Ntambara wiyise Dr Chicken ari naryo zina yahaye sosiyete ye y’ubworozi n’ubucuruzi, nyuma y’imyaka ibiri yatangiye kubona amasoko y’amahoteli, restaurants n’abantu ku giti cyabo agemurira inkoko.
Mu kiganiro na IGIHE yagize ati “Ubuhinzi n’ubworozi harimo amahirwe menshi kuko ntibihomba. Turya buri munsi kandi ntibihagarara, bitandukanye n’ibindi. Urubyiruko niruhaguruke tujye mu buhinzi n’ubworozi duhangane ku isoko mpuzamahanga, dushake ikoranabuhanga rituma tujyana inyama aho batazifite.”
Imibare y’impuguke igaragaza ko inyama y’inkoko ari yo ifite amahirwe yo gukomeza kuribwa cyane ku Isi ugereranyije n’iz’andi matungo mu gihe kiri imbere. Impamvu ni uko ari amatungo yororoka mu gihe gito kandi akagira inyama z’umweru zizwiho kutagira ingaruka nk’inyama zitukura.
Ikinyamakuru Poultry World kigaragaza ko mu 1960 ku Isi haribwaga inyama z’inkoko zingana na toni miliyoni 10, nyamara mu 2021 haribwaga toni miliyoni 120. Biteganyijwe ko mu 2050, ku Isi hazaba haribwa toni z’inyama z’inkoko miliyoni 180.
Ibyo bigaragaza ko abazikeneye na bo baziyongera ari naho Ntambara (Dr Chciken) avuga ko hakiri amahirwe menshi mu bworozi bw’inkoko atarabyazwa umusaruro, urubyiruko rukwiriye gufatirana.
Ati “Ubworozi bw’inkoko bugenda butera imbere kandi bugatanga umusaruro vuba vuba. Ni ibintu byateza imbere urubyiruko. Maze imyaka ibiri ndi mu bworozi bw’inkoko kandi hari aho maze kugera mu mibereho rusange no mu bworozi.”
Uyu musore avuga ko mu kwagura ibyo akora agiye gufungura ihahiro ry’inyama (Boucherie) ryibanda cyane ku bucuruzi bw’inyama z’inkoko, guhera inkoko ikiri aho zororerwa kugeza ku meza aho bagiye kuyirira.
Ati “Mu nzozi zanjye ndifuza ko Dr Chicken yaba uruganda rw’inkoko, abaturage bakazibona ku mafaranga make cyane kuko mu bihe biri imbere inyama z’inka zishobora kuba nke ariko iz’inkoko ziziyongera kuko zirororoka cyane.”
Yavuze ko intego ari ugukundisha Abanyarwanda by’umwihariko, ko inyama y’inkoko ari ibiryo nk’ibindi bidakwiriye gufatwa nk’imbonekarimwe, ari naho ahera asaba Leta kubafasha kugira ngo imbogamizi ziri muri ubwo bworozi zikurweho.
Ati “Kugeza ubu imbogamizi ni ibiciro bigenda bihindagurika, rimwe kikajya hejuru ariko hakaba n’igihe kigiye hasi hakabaho guhomba. Icya kabiri ni ibiryo bihenze kandi ntabwo Leta irafata umwanzuro kuri iki kibazo kuko ikilo niba kigura muri 670 Frw hakajyaho n’ayo kugitwara, usanga nk’inkoko ishobora gutwara 3600 Frw.”
Urubuga rw’Ibarurishamibare rw’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe Ubuhinzi, Faostat, rugaragaza ko mu 2020 Umunyarwanda umwe yabarirwaga kurya ikilo 1.5 cy’inyama z’inkoko ku mwaka. Bivugwa ko mu mwaka wa 2030, inyama z’inkoko zizaba zihariye 41% by’inyama zose zizaba ziribwa ku Isi, zikaba ari bwo bwoko bw’inyama buzaba buza ku isonga mu kuribwa cyane ku isi.
Mu 2017 u Rwanda rwari rwihaye intego yo kongera inyama z’inkoko zajyaga ku masoko ku mwaka, zikava kuri toni ibihumbi 30 zikaba toni ibihumbi 100 mu gihe cy’imyaka itanu.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!