Uyu munsi amafaranga menshi uyu muryango ukoresha ava mu bihugu byo mu burengerazuba bw’Isi n’u Bushinwa, mugihe Umuryango w’Abibumbye ushora amafaranga menshi mu bikorwa byo kugarura amahoro muri Afurika.
Mu mwiherero w’Abakuru b’ibihugu wabaye Ejo kuwa Gatandatu, bafashe umwanzuro wo guhindura uburyo bwari busanzwe bukoreshwa mu gutera inkunga ibikorwa na porogaramu bya AU, aho ibihugu byatangaga amafaranga biyakuye ku ngengo z’imari zabyo.
Minisitiri w’imari n’igenamigambi w’u Rwanda, Amb.Gatete Claver, yabwiye itangazamakuru ko ubu buryo bwakunze kugira ingorane zirimo gukererwa kw’ibihugu ariko ubwashyizweho bw’uko buri gihugu kizajya gikata 0.2% by’imisoro y’ibyinjira mu gihugu, akoherezwa binyuze muri banki nkuru z’ibihugu, buzakuraho izo ngorane.
Yagize ati “Uyu munsi ikibazo gihari ni uburyo tubikora. Muri iyi nama umwanzuro wafashwe, nuko dukoresha uburyo bwo gutanga 0.2% by’ibyinjizwa mu bihugu. Niyo nzira yadufasha kwikorera ibisanzwe bikorwa n‘abaterankunga.”
Akomeza avuga ko uyu mwanzuro utanga icyizere kuri uriya muryango cyo kuzuza inshingano zawo kuko amafaranga azajya atangwa mu buryo bunyuze mu mucyo akagera ku muryango nta mananiza.
Yagize ati “Navuze ko abaterankunga batangaga 76% by’ingengo y’imari kubera ibibazo twari dufite, umwaka ushize abakuru b’ibihugu bavuze ko tugomba guhindura ibi bintu, tugatera inkunga ibikorwa byacu 100%, aho porogaramu n’indi mishinga bigomba gukoresha 75% naho ibikorwa bijyanye n’amahoro gusa bigakoresha 25%.”
Aya mafaranga azajya akusanywa n’ibigo bishinzwe imisoro n’amahoro muri buri gihugu, ahite yoherezwa mu muryango wa Afurika yunze ubumwe. Igihugu kitazubahiriza izi ngamba, amategeko ya AU ateganya ibihano.
Uyu mwanzuro w’abakuru b’ibihugu uzatangira kubahirizwa mu mwaka wa 2017.
Komisiyo ya AU iheruka kwemeza ingengo y’imari ya miliyoni $782 azakoreshwa mu 2017, agera kuri miliyoni $ 200 zonyine akaba ariyo azava nmu misanzu izatangwa n’ibihugu bigize uwo muryango.


















TANGA IGITEKEREZO