Amasomo bahawe mu gihe gito cyo guhanga umurimo no kuwumbatira ndetse bakibumbira mu matsinda y’ubufatanye mu kubitsa no kugurizanya, ubu bamwe bamaze kugera mu rwego rwo guha bagenzi babo akazi. Ntamugabumwe Faustin wo mu mujyi wa Nyamata mu karere ka Bugesera yatangiye akora wenyine ariko ubu afite abakozi umunani kandi yashoboye kwiyubakira inzu ifite agaciro ka miliyoni icumi.
Ntamugabumwe Faustin ukorera mu mujyi wa Nyamata ashimishwa n’aho ageze kandi yaratangiriye ku mafaranga agera ku 150,000 ubu umushinga we wo gusudira ufite agaciro ka miliyoni 15 ariko kandi avuga ko afite icyerekezo cyo kubaka ikigo cyo gukoreramo imirimo akagira abakozi benshi n’abo yigisha. Agira ati “Ntangiriye ku mafaranga 150,000; ngura imashini imwe ariko nkomeza kugura n’izindi buhoro buhoro. Amahugurwa nahawe yo guhanga umurimo no gucunga umutungo naguye ibikorwa, ubu mfite abakozi umunani kandi nashoboye kwiyubakira inzu ifite agaciro nibura ka miliyino 10.”
Atangaza ko ubu umushinga we ufite nibura agaciro ka miliyoni 50 kandi ateganya ko mu minsi iri imbere azubaka aho akorera akongera n’abakozi ndetse akigisha n’abandi bashaka kwinjira mu mwuga yiyemeje. Atangaza ko yize imyuga nyuma y’imyaka itatu yize y’amashuri yisumbuye yongeyeho imyaka itatu y’imyuga. Ubu afite imyaka 32 y’amavuko, arubatse afite umugore n’abana babiri. Asaba urubyiruko guhaguruka bagakora kandi bagakora byiza.
Nikuze Liliane utuye i Gahanga mu karere ka Kicukiro, akora umwuga w’ubudozi muri santeri ya Gahanga. Mu kiganiro na IGIHE yadutangarije ko ubundi ntacyo yakoraga ariko amaze guhabwa amahugurwa mu mushinga Akazi Kanoze yifatanyije n’abandi bibumbira mu itsinda ritanga amafaranga ari hagati ya 200 na 800 buri cyumwe, ashobora kwigurira imashini idoda. Agira ati “Ubu mfite imashini imwe ariko nshobora nibura kwinjiza amafaranga ibihumbi mirongo itatu ku kwezi. Natangiye mfite amafaranga 20000 ariko ubu ndateganya kugura izindi mashini zirimo ikoresha umuriro, nshinge ishuri rygisha abandi ku buryo nzaba mfite nk’abakozi nibura bane.”
Nikuze atangaza ko ku kwezi yinjiza nibura amafaranga ari hagati ya 40,000 na 45,000. Yishimira ko yashoboye kugura imashini ye akava mu bukode, asaba bagenzi be badafite icyo bakora kwitinyuka bakishyira hamwe n’abandi kuko hari byinshi bageraho.
Uwanyirigira Isabelle ucururiza mu isoko rya Gahanga mu karere ka Kicukiro, afite imyaka 24 y’amavuko akaba yarize amashuri atandatu yisumbuye mu bijyanye n’ubwubatsi. Atangaza ko atahiriwe no gukora ibyo yize ahitamo gukurikira amahugurwa yatanzwe n’umushinga Akazi kanoze mu bijyanye no guhanga umurimo no gucunga umutungo. Avuga ko nta mafaranga yari afite ngo ashobore gucuruza ariko yisunganye n’abandi mu itsinda batanga amafaranga 500 kabiri mu kwezi ashobora kwaka inguzanyo muri banki bamuha amafaranga 50,000. Ati “Nahise ntangira gucuruza nshoye ibihumbi mirongo itanu ariko ubu nshobora kuranguza nibura agera ku 75,000.”
Asaba urubyiruko bagenzi be kwigirira icyizere bagahera kuri duke bafite ahubwo bakirinda gusesagura, kuko na we yahereye kuri duke ariko ubu hari intambwe amaze gutera nyuma y’igihe kitarenga amezi 10 atangiye gucuruza.



















TANGA IGITEKEREZO