Aya mahugurwa y’iminsi ibiri yasojwe ku wa 2 Ugushyingo, yahawe abagera kuri 60 barimo abakozi b’umushinga wa Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ugamije kongera umukamo (Rwanda Dairy Development Project, RDDP).
Mu bahuguwe kandi harimo na bamwe mu bafashamyumvire b’Ihuriro ry’Urubyiruko ruri mu buhinzi n’ubworozi (RYAF).
Umukozi ushinzwe ubusesenguzi mu bijyanye n’imari muri BDF, Sam Muhinda, yavuze ko aba bakozi bahawe amahugurwa bari basanzwe bafasha aborozi binyuze mu gukusanya amakuru ashobora gutuma bafashwa kubona inkunga y’iki kigega.
Ati “ Twasabwe na Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi kubahugura ku birebana no gutegura imishinga mito n’iciriritse, kugira ngo bazabashe gufasha ba rwiyemezamirimo baterwa inkunga binyuze muri RDDP”.
Yakomeje agaragaza ko aba bahuguwe bazajya bafasha ba rwiyemezamirimo gutegura imishinga mito, iminini ikazajya ihabwa abakozi ba BDF kugira ngo barusheho kuyikorera ubusesenguzi.
Rudasingwa Fidel ukorera umushinga RDDP mu karere ka Rubavu, yavuze ko yungutse ubumenyi buzatuma imishinga y’aborozi irushaho kwihuta.
Ati “ Twasobanuriwe byimbitse uko umushinga utegurwa guhera ukiri igitekerezo, kugera aho ugeze igihe cyo gushyirwa mu bikorwa. Ubu bumenyi ni kimwe mu bizatuma tubasha kwihutisha imishinga yabo.”
Uwamariya Leontine ukora ku Ikusanyiruzo rya Muhoza mu karere ka Musanze, yavuze ko uretse kuba yagize ubumenyi buzatuma afasha umworozi gutegura umushinga, azajya anamufasha gusesengura ibyihutirwa kurusha ibindi.
Yakomeje avuga ko ubusanzwe umworozi yamubwiraga umushinga, akihutira kumuhuza n’umukozi wa BDF ushobora kumufasha mu kuwutegura atabanje gukora ubusesenguzi.
Umushinga RDDP ukorera mu turere 12 tw’igihugu ugamije guteza imbere inka zitanga umukamo, ukaba utera inkunga abahinzi binyuze mu kigega kiri muri BDF.



















TANGA IGITEKEREZO