00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

BRD yifatanyije n’abana barwariye mu bitaro bya Muhima kwizihiza Noheli

Yanditswe na

Olivier Rubibi

Kuya 24 December 2013 saa 06:54
Yasuwe :

Abakozi ba banki itsura amajyambere y’u Rwanda (BRD) bifatanije n’abana, ndetse n’ababyeyi babo barwariye mu bitaro bya Muhima biherereye mu murenge wa Muhima, akarere ka Nyarugenge mu kwizihiza umunsi mukuru wa Noheli, kuri uyu munsi ubanziriza Noheli nyirizina tariki ya 24 Ukuboza 2013. Muri uyu munsi mukuru, abakozi ba BRD, bageneye abana barwariye muri ibi bitaro impano za Noheli zirimo; amata ndetse n’ibindi bikoresho by’isuku byose hamwe bifite agaciro gasaga miliyoni y’amafaranga (…)

Abakozi ba banki itsura amajyambere y’u Rwanda (BRD) bifatanije n’abana, ndetse n’ababyeyi babo barwariye mu bitaro bya Muhima biherereye mu murenge wa Muhima, akarere ka Nyarugenge mu kwizihiza umunsi mukuru wa Noheli, kuri uyu munsi ubanziriza Noheli nyirizina tariki ya 24 Ukuboza 2013.

Umuyobozi wa BRD, Alex Kanyankore yateruye umwana yahaye impano ya Noheli amwifuriza Noheli nziza no gukira uburwayi bwe vuba

Muri uyu munsi mukuru, abakozi ba BRD, bageneye abana barwariye muri ibi bitaro impano za Noheli zirimo; amata ndetse n’ibindi bikoresho by’isuku byose hamwe bifite agaciro gasaga miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda.

Umuyobozi wa BRD, Alex Kanyankore, yavuze ko n’ubusanzwe iki gikorwa BRD yakoze n’ubundi gisanzwe gikorwa, ariko uyu mwaka bakaba barahisemo kuza mu bitaro bya Muhima kugirango bishimane n’abana bato baba abharwariye.

Kanyankore yagize ati: “Aba bana barwariye hano, nibo bakozi ba BRD b’ejo hazaza, nibo ba dogiteri b’imbere b’ibi bitaro, aba ni abana bacu tugomba kubaba hafi mu gihe bafite ibibazo by’uburwayi.

Kanyankore yakomeje avuga ko kugoboka abari mu bibazo bisanzwe mu muco w’Abanyarwanda, bityo na DRD nka Banki nyarwanda itsura amajyambere, bakaba batabura kugira uruhare rwabo mu kugoboka abakeneye gufashwa.

Ati: “BRD itanga inguzanyo nyuma inyungu ibonye ikanafasha abantu bafite ibibazo bitandukanye.”

Umuyobozi w’ibitaro bya Muhima, Dr. Murindwa Patrick, yashimiye ubuyobozi bwa BDR bwateguye iki gikorwa kuko ngo ari bimwe mu bigaragaza abantu bafite urukundo.”

Dr. Murindwa yagize ati: “Iki gikorwa mukoze ni ikimenyetso cy’urukundo mufitiye abana b’Abanyarwanda, kizakomeze kubaranga.”

Uwanyirigira Olive, umwe mu babyeyi barwarije abana muri ibi bitaro, yavuze ko batunguwe no kubona baje kwitabwaho n’abantu bo kuri uru rwego.

Ati: “Iyo abantu bafashe umwanya wabo bakareka akazi, bakaza kubasura n’impano, ni ikimenyetso cy’urukundo.”

Ubundi umunsi wa Noheli, wibutsa abatuye Isi ivuka rya Yezu Kristu, waje kuvukira mu Isi bizwi ko ngo yari Imana mu ijuru, akemera kuza mu Isi kugira ngo abashe gucungura abantu batazarimburwa n’ibyaha n’imigenzo mibi bayikoreramo.

Buri mukozi wa BRD mu babashije kugera ku bitaro bya Muhima, yari yitwaje impano yageneye umwe mu bana baharwariye

Uyu munsi mukuru wa Noheli uko imyaka ishira indi igataha wagiye usa n’uharirwa abana, aho mu bihugu byinshi no mu moko atandukanye, usanga ari umunsi unezeza abana cyane kubera uburyo baba babona kenshi bitaweho bahabwa impano ndetse bangaburirwa ibyo kurya bibaryohera, bibutswa ko hari umwami w’igitangaza wavutse mu buryo nk’ubwabo, bakaba bizihiza isabukuru ye y’amavuko.

Aba kozi ba BRD bakirwa ku bitaro bya Muhima ubwo bahashyikaga
Umuyobozi wa BRD ashyikiriza umwe mu babyeyi barwarije abana mu bitaro bya Muhima, imwe mu mpano babazaniye nka BRD

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages