Iyi gahunda yiswe “BK Urumuri Initiative” yatangijwe ku itariki ya 7 Werurwe 2017, ikaba iri muri gahunda yo kwizihiza imyaka 50 iyi banki imaze itangiye gukora.
Umuyobozi Mukuru wa BK, Dr Diane Karusisi, yavuze ko ikigamijwe ari ukureba abafite ibitekerezo bizima, bishobora kuvamo ubucuruzi bukomeye mu bihe biri imbere.
Ati “Iyo turebye imyaka 50 iri imbere, twibazaga uko twafasha abakiri bato, kugira ngo ejo hazaza bagire ubucuruzi bukomeye kandi bakoresha ikoranabuhanga. Twabonaga ko natwe tugomba kubigiramo uruhare kuko natwe bizatugiraho ingaruka.”
Yakomeje asobanura ko abantu bose babyifuza bazohereza imishinga yabo, nyuma hagatoranywamo 50 yahize indi aho ba nyirayo bazahabwa amahugurwa azamara amezi arindwi, ku bufatanye n’Ikigo INKOMOKO gisanzwe gihugura ba rwiyemezamirimo.
Ati “Icyo dushaka ni ibitekerezo bizatuma u Rwanda rw’ejo rutera imbere cyane. Nta myaka twashyizeho […]. Muri abo 50 tuzafatamo batanu tuzaha inguzanyo ariko itariho inyungu.”
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa mu Kigo cy’igihugu cy’Iterambere (RDB), Hategeka Emmanuel, yashimye BK ku bikorwa bihindura ubuzima bw’abantu birimo n’iki gikorwa yise Urumuri yagiye ikora mu myaka imaze ibayeho.
Yakomeje avuga ko iyi gahunda itazagirira akamaro ba rwiyemezamirimo gusa, kuko izagera no ku baturage ubuzima bwabo bukazahinduka binyuze muri iyi mishinga.
Banki ya Kigali ivuga ko amahugurwa n’inguzanyo zizatangwa, bizatwara miliyoni zirenga 100 zishobora kwiyongera bitewe n’ubwoko bw’imishinga izaba yatanzwe.
Ku bisobanuro birambuye no gutanga umushinga, wasura urubuga http://www.bk.rw/urumuri/ . Imishinga izakirwa kugeza tariki ya 5 Mata 2017.



















TANGA IGITEKEREZO