00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

BNR yarekeye inyungu yaka amabanki kuri 6.5 ku ijana

Yanditswe na

Jean Pierre Mazimpaka

Kuya 30 December 2014 saa 09:03
Yasuwe :

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), John Rwangombwa yagaraje ko komite ishinzwe politiki y’ifaranga yasanze urwego rw’imari ruhagaze neza, barekera inyungu iyi banki yaka ibigo by’imari iha inguzanyo kuri 6,5%, kugira ngo bikomeze kuzamura umubare w’abaturage bahabwa inguzanyo.
Ibi Guverineri Rwangombwa yabitangarije mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa 30 Ukuboza 2014.
Imibare yo muri BNR, igaragaje ko ubu imari shingiro y’amabanki mu Rwanda iri kuri 24% mu gihe baba (…)

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), John Rwangombwa yagaraje ko komite ishinzwe politiki y’ifaranga yasanze urwego rw’imari ruhagaze neza, barekera inyungu iyi banki yaka ibigo by’imari iha inguzanyo kuri 6,5%, kugira ngo bikomeze kuzamura umubare w’abaturage bahabwa inguzanyo.

Ibi Guverineri Rwangombwa yabitangarije mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa 30 Ukuboza 2014.

Imibare yo muri BNR, igaragaje ko ubu imari shingiro y’amabanki mu Rwanda iri kuri 24% mu gihe baba basabwa kutajya munsi ya 15%.

Ibigo by’imari bito biri kuri 32% mu gihe nabyo biba bisabwa kutajya munsi ya 15%, naho ibigo by’ubwishingizi bikaba bigeze kuri 240% mu gihe biba bisabwa kutajya munsi ya 100%.

Iyi mibare ngo igaragaza ko urwego rw’imari mu Rwanda, rufite igishoro gihagije ku buryo nta mpungenge ko rushobora guhomba.

Guverineri Rwangombwa yavuze ko ibi aribyo byatumye bafata umwanzuro wo kutazamura inyungu baka Amabanki ku nguzanyo y’amafaranga zihabwa.

Rwangombwa yagize ati “Inama ishinzwe Politiki y’ifaranga muri BNR, yafashe icyemezo cy’uko igumisha ikigero cy’urwunguko fatizo dutanga nka Banki Nkuru y’igihugu, kuri 6,5% kuko twasanze kuva tumanuye tukagera kuri uru rwego byarafashije kubaka iterambere ry’ubukungu kandi bigashishikariza amabanki kongera imyenda batanga ku bikorera.”

Kuri ubu imyenda mishya Amabanki yemereye abikorere yazamutseho 42,2%, ni ukuvuga arenga miliyari 595 y’amafaranga y’u Rwanda.

BNR kandi igaragaza ko nta bibazo binini by’umuvuduko wo kuzamuka kw’ibiciro dore ko ubwinshi bw’ibyacurujwe bwazamutseho 12, 2% ugereranyije na 5,2% y’umwaka ushize. Ibi ngo bikaba bitanga icyizere ko ubukungu buzazamuka birenze 7% ugereranyije n’intego ya 6% igihugu cyari cyihaye.

Komite ishinzwe Politiki y’ifaranga kandi yagaragaje ko ifaranga ry’u Rwanda ryataye agaciro ku kigero cya 3% mu gihe hari hitezwe ko rizata agaciro ku kigero cya 5%.

Muri BNR bakaba bagaragaza ko ari ibyo kwishimirwa kuko umwaka ushize ifaranga ry’u Rwanda ryari ryataye agaciro ku kigero cya 6%, kudatakaza agaciro bikabije by’ifaranga ry’u Rwanda, ngo byatewe n’amadovize yinjiye mu gihugu ari menshi.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages