Ihuriro ry’Ibigo by’Imari bigamije Iterambere muri Afurika (AADFI) byemeje gushyira hamwe mu rwego rwo gushyira hamwe inkunga zigamije gushyigikira ibice bikomeye by’ubukungu muri Afurika.
Ibi byemejwe ku wa Kabiri mu nama yahuje ibyo bigo ikaba iri mu rwego rw’Inama Ngarukamwaka za Banki Nyafurika Itsura amajyambere (AfDB) ziri kubera i Kigali.
Umuyobozi mukuru wa Banki y’u Rwanda Itsura Amajyambere (BRD), Alex Kanyankore, yavuze ko baganiriye uburyo hakongerwa ubushobozi no gutera inkunga imishinga y’ibikorwaremezo, ikoranabuhanga ritangiza ibidukikije, kuzamura umusaruro w’ubuhinzi n’ubucuruzi ndengamipaka nk’uko bigaragara ko ari bimwe mu bice byatuma hagerwa ku ntego z’ubukungu bw’Afurika.
Avuga ko ikibazo BRD ihura nacyo ari uburyo bw’imikoranire n’ibindi bigo by’Imari mu rwego rwo gushyira hamwe amafaranga yo gushyigikira imishinga y’iterambere.
Kanyankole agendeye ku kuba ibi bigo byiyemeje gushyira hamwe ati “Muri ubu buryo, dushobora gukusanya inkunga zo ku giciro gito “Low-cost funds” bityo tukabasha no kuguriza urwego rw’abikorera.”
Avuga ko uku guhuza imbaraga kw’ibigo by’imari by’iterambere bizatuma n’abikorere babasha kujya mu mishinga y’ibikorwaremezo.
Hagati aho, Patrick Dlamini, uyobora Banki y’iterambere y’Afurika y’Epfo (DBSA) yongeraho ko Abikorera ku mugabane w’Afurika bakunze kugira imishinga myinshi idashobora guterwa inkunga na Banki.
Ati “Tugomba kureba uko abikorera muri Afurika bakumva ko bagomba kugira imishinga ishobora kugurizwa na Banki.”
Ikindi cyagarutsweho n’urwego rw’ubuhinzi muri Afurika aho bikigaragara ko rugomba gutezwa imbere rukagera ku rwego rushimishije.
Ibi bigo by’Imari byiyemeje kwihutisha imishinga y’ibikorwaremezo ndetse binemeza ko kubona inguzanyo atari ikibazo.


















TANGA IGITEKEREZO