00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

BRD na FONERWA basinye amasezerano yo kuguriza imishinga irengera ibidukikije

Yanditswe na

Ange de la Victoire Dusabemungu

Kuya 26 June 2014 saa 08:08
Yasuwe :

Banki y’u Rwanda Itsura Amajyambere (BRD) n’Ikigega gikorera muri Minisiteri y’umutungo kamere gishinzwe gutera inkunga ibikorwa byo kurengera ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe (FONERWA) byasinyanye amasezerano y’inguzanyo ya miliyari enye z’amafaranga y’u Rwanda yahawe BRD ikazajya iyifashisha mu kuguriza abikorera bafite imishinga yunguka ifite aho ihurira n’ibidukikije ndetse n’imihindagurikire y’ibihe.
Umunyamabanga Uhoraho muri MINIRENA, Caroline Kayonga, wari (…)

Banki y’u Rwanda Itsura Amajyambere (BRD) n’Ikigega gikorera muri Minisiteri y’umutungo kamere gishinzwe gutera inkunga ibikorwa byo kurengera ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe (FONERWA) byasinyanye amasezerano y’inguzanyo ya miliyari enye z’amafaranga y’u Rwanda yahawe BRD ikazajya iyifashisha mu kuguriza abikorera bafite imishinga yunguka ifite aho ihurira n’ibidukikije ndetse n’imihindagurikire y’ibihe.

Umunyamabanga Uhoraho muri MINIRENA, Caroline Kayonga, wari uhagarariye FONERWA yavuze ko bahisemo guha ayo mafaranga BRD kuko ari banki ifite ubunararibonye mu guhitamo imishinga ihamye kandi ijyana n’icyerekezo cya FONERWA cyo guharanira iterambere rirambye ritabangamira ibidukikije hakiyongeraho n’uko ari Banki y’iterambere ry’u Rwanda.

Umuyobozi mukuru wa BRD, Alex Kanyankore, yavuze ko ubu iyi banki igiye kujya no mu bikorwa byo gutera inkunga imishinga igamije kurengera ibidukikije; bikaba biri no muri gahunda ya Leta igamije iterambere.

Umunyamabanga Uhoraho muri MINIRENA, Caroline Kayonga, wari uhagarariye FONERWA na Umuyobozi mukuru wa BRD, Alex Kanyankore basinya amasezerano yo kuzaguriza mu kurengera ibidukikije

FONERWA yagurije BRD amafaranga miliyari enye z’amanyarwanda angana na 70% y’amafaranga azahabwa abikorera bafite imishinga naho BRD ikazishakamo angana na 30% ni ukuvuga angana na miliyari 1.7 z’amanyarwanda, bityo iyi gahunda ikazashorwamo akayabo ka miliyari 5.8 z’amafaranga y’u Rwanda.

Kanyankore yavuze ko imishinga y’abikorera izajya igurizwa irimo iyijyanye no kubaka ingomero nto, ingufu za Biogaz, kurengera ibidukikije, gukoresha ingufu z’imirasire y’izuba n’indi ifite aho ihuriye no kurengera ibidukikije. Iyi nguzanyo ishobora guhabwa umuntu ku giti cye cyangwa amatsinda.

Kanyankore yagize ati “BRD izashobora gutanga inguzanyo ku nyungu iciriritse”. Yakomeje asobanura ati “Ntago tugiye muri ibi kuko turajwe ishinga no kubona amafaranga ahubwo n’uko gahunda igamije iterambere rirambye.”

Muri gahunda za MINIRENA kimwe na FONERWA bose bemeranya ko nta terambere rirambye ryagerwaho hatabayeho kubungabunga no kurengera ibidukikije. Aha kandi umuhuzabikorwa wa FONERWA yemeza ko iterambere rirambye rigomba gushingira ku bikorera akaba ari nayo mpamvu iyi nguzanyo izahabwa abikorera.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages