BRD yatangiye mu 1967 itanga inguzanyo mu mishinga iciriritse mu bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi mu cyaro, ahanini bitewe nuko imiterere y’ubukungu bw’igihugu yari imeze muri icyo gihe.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 27 Nyakanga, Umuyobozi mukuru wa BRD, Alexis Kanyankole yavuze ko mu myaka ishize inguzanyo zose banki yatanze mu buhinzi n’ubworozi zigera kuri 30%, zirenga miliyari 100 z’amafaranga y’u Rwanda.

Avuga ko uru rwego rurimo amahirwe menshi nubwo amabanki adakunda kurutangamo inguzanyo kubera ibibazo birugaragaramo, birimo ingwate,ubumenyi buke mu kwiga imishinga n’inyungu ndende ku nguzanyo.

Yagize ati “Inguzanyo z’ubuhinzi n’ubworozi akenshi na kenshi zikunze kuba ari inguzanyo z’igihe gito, aho uhinga imyaka cyangwa ukora ubworozi bwawe mu gihe kitarenze imyaka itanu umusaruro ukaba wawubonye ukaba wabashije no kwishyura. Mu gihe mu bindi nko gutanga serivisi cyane cyane amahoteli, usanga usabwa kwishyura mu myaka 10 cyangwa 20 kandi n’ishoramari riba ryarashyizwemo rikaba ari ryinshi.”

Kanyankole yemeza ko inguzanyo zingana na 6% zitishyurwa neza mu mabanki yo mu Rwanda, iz’ubuhinzi n’ubworozi zifitemo uruhare ruto bitewe n’imikorere myiza iri mu bufatanye bw’ikigega BDF, amabanki n’ibigo bitandukanye mu gucunga inguzanyo no kureba uko imishinga ishyirwa mu bikorwa.

Gutanga inguzanyo mu buhinzi no gushora imari mu cyaro ni bimwe mu bizigirwa mu nama mpuzamahanga izahuriza i Kigali abanyamabanki, abacuruzi n’abandi bashoramari bagera kuri 200 mu nama izaba kuwa 1-3 Kanama 2016.

Iyi nama yitezweho kungurana ibitekerezo ku ngamba zafatwa kugira ngo amabanki abashe gutanga inguzanyo ku bahinzi ndetse ibe umwanya wo gusangira ubunararibonye ku guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe mu buhinzi.

Umuyobozi mukuru wa BRD, Alexis Kanyankole yemeza ko inguzanyo zingana na 6% zitishyurwa neza mu mabanki yo mu Rwanda
Umuyobozi mukuru wa BRD, Alexis Kanyankole yemeza ko inguzanyo zingana na 6% zitishyurwa neza mu mabanki yo mu Rwanda