Banki y’u Rwanda itsura Amajyambere (BRD) yahaye inguzanyo ingana na miliyari 8 z’amafaranga y’u Rwanda ikigo Rwanda Mountain Tea angana na 60% y’amafaranga yose azifashishwa mu kubaka urugomero rw’amashanyarazi rwa Giciye II ruherereye mu Karere ka Nyabihu mu ntara y’Amajyaruguru.
Amasezerano kuri iyi nguzanyo yashyiriweho umukono i Nyabihu kuwa 20 Ugushyingo 2014 hagati y’ubuyobozi bwa BRD n’ubwa Rwanda Muntain Tea.
Urugomero rwa Giciye II ruzuzura rutwaye akayabo ka miliyari 11.4, ruzaba rufite ubushobozi bwo gutanga ingufu z’amashanyarazi zingana na Megawatt 4 ziyongera ku zindi Megawatt 4 zitangwa n’urwa Giciye I narwo rwubatswe na Rwanda Mountain Tea ku nguzanyo ya BRD.
Biteganijwe ko ruzarangira mu gihe cy’amezi 18 naho inguzanyo ya BRD ikarangira kwishyurwa mu gihe cy’imyaka irindwi.
Kuki uruganda rw’icyayi rushora imari mu ngufu z’amashanyarazi?
Umuyobozi wa Rwanda Mountain Tea, Majaribu Jotham avuga ko nyuma yo guhura n’ikibazo cy’ingufu z’amashanyarazi zikoreshwa mu nganda z’icyayi batekereje kubaka urugomero rw’amashanyarazi rwa Giciye I hagamijwe kuziba icyuho ariko nyuma yo kururangiza basanga bakomeza bakubaka n’izindi mu rwego rwo kunganira Leta mu kwihaza mu ngufu z’amashanyarazi.
Ati “Mu by’ukuri ku ikubitiro twatangiranye n’ubuhinzi bw’icyayi ariko nk’uko mubizi gutunganya icyayi bisaba ingufu nyinshi. Ubwo twatangiye tureba uko twagabanya ikiguzi cyane cyane cy’amashanyarazi.”
“ Ubwo twagiraga amahirwe yo kubaka urugomero rwa Giciye I twabonye dufite amashanyarazi menshi tutakoresha twenyine ni bwo twahise dutekereza kunganira igihugu muri gahunda yo kongera ingufu z’amashanyarazi”
Kuri ubu mu Rwanda abagerwaho n’ingufu z’amashanyarazi bangana na 25% mu gihe biteganijwe ko mu 2017 bazaba bagera kuri 70%.
Nyuma yo gushyira umukono ku masezerano y’inguzanyo, umuyobozi mukuru wa BRD, Kanyankore Alex yavuze ko Banki yatanze inguzanyo yo kubaka urugomero rwa Giciye ya Kabiri nyuma yo gushima uburyo Rwanda Mountain Tea yakoresheje inguzanyo yubatse Giciye ya I.
Ati “Kuri Banki ni ibintu byiza kuko Banki yafashe icyerekezo gishya cyo gushyikira imishinga ikomeye nk’iy’ingufu z’amashanyarazi, niyo mpamvu twafatanyije na Rwanda Mountain Tea.”
Amashanyarazi azatangwa n’urwo rugomero azongerwa ku muyoboro w’ingufu z’amashanyarazi mu gihugu.



















TANGA IGITEKEREZO