00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

BRD yagurijwe miliyoni 10 z’amadolari zo kuzamura imishinga iciriritse

Yanditswe na

Fiacre Igihozo

Kuya 3 July 2013 saa 04:14
Yasuwe :

Banki nyarwanda itsura amajyambere(BRD), yasinye amasezerano y’inguzanyo ya miliyoni 10 z’amadolari ya Amerika (abarirwa muri miliyari 6.5 z’amanyarwanda), iyasinyana na Banki ya Afurika y’Uburasirazuba y’iterambere(EADB), agenewe guteza imbere imishinga iciriritse.
Aya masezerano yashyizweho umukono n’Umuyobozi wa BRD, Jack Kayonga, na Duncan Mwesigye uhagarariye ibikorwa bya EADB muri Uganda, kuri uyu wa 3 Nyakanga 2013.
Inguzanyo BRD yahawe, ije ku nshuro ya kabiri kuko mu Kwakira (…)

Banki nyarwanda itsura amajyambere(BRD), yasinye amasezerano y’inguzanyo ya miliyoni 10 z’amadolari ya Amerika (abarirwa muri miliyari 6.5 z’amanyarwanda), iyasinyana na Banki ya Afurika y’Uburasirazuba y’iterambere(EADB), agenewe guteza imbere imishinga iciriritse.

Aya masezerano yashyizweho umukono n’Umuyobozi wa BRD, Jack Kayonga, na Duncan Mwesigye uhagarariye ibikorwa bya EADB muri Uganda, kuri uyu wa 3 Nyakanga 2013.

Inguzanyo BRD yahawe, ije ku nshuro ya kabiri kuko mu Kwakira 2009 nabwo yari yahawe izindi miliyoni 5 z’amadolari ya Amerika, izishyura neza, bituma ihabwa izindi miliyoni 10 z’amadolari zishyurwa mu myaka umunani.

Amafaranga akubiye muri aya masezerano, azafasha mu kuzamura imishinga iciriritse y’iterambere, ariko cyane cyane hibandwa ku buhinzi, ndetse n’abanyamyuga n’iyindi yose iciriritse kandi ibyara inyungu.

Umuyobozi wa BRD, Jack Kayonga, yavuze ko yishimiye cyane iyi nguzanyo bahawe ku nshuro ya kabiri na EADB, aho avuga ko ibyo bigaragaza icyizere BRD ifitiwe mu ruhando mpuzamahanga.

Ibyo bikaba byanashimangiwe na Desire Rumanyika, umuyobozi uhagarariye EADB mu Rwanda, wavuze ko BRD ari umufatanyabikorwa mwiza mu gihe gito imaze itangiye gukorana na EADB kuva mu mwaka wa 2009.

Duncan Mwesigye waje ahagarariye EADB, we yavuze ko icyo bari guharanira nka banki yifuza guteza imbere akarere, ari uko byinshi mu byajyaga gukorerwa kure byakorerwa n’inaha bitarenze akarere ka Afurika y’uburasirazuba, bityo bigafasha mu kongererea agaciro umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi.

BRD ivuga ko kuri ubu iteganya ko izajya ishyira byibuze miliyoni 75 z’amadolari ya Amerika ( miliyari 48.7 z’amanyarwanda) mu bukungu bw’u Rwanda buri mwaka biciye mu nguzanyo izajya itanga.

Kugeza ubu nk’uko Kayonga yabitangaje, hamaze gutangwa ayingayinga miliyoni 70 z’amadolari mu gihe umwaka utararangira.

Duncan Mwesigye na Jack Kayonga basinyana amasezerano y'inguzanyo yahawe BRD
Umuyobozi wa BRD, Jack Kayonga(Iburyo) na Duncan Mwesigye uhagarariye EADB muri Uganda bahererekanya amsezerano y'inguzanyo yahawe BRD

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages