Ikigo nyafurika cy’ishoramari, Shelter Afrique, cyagenye Banki y’u Rwanda itsura amajyambere (BRD), inguzanyo ya miliyoni 10 z’amadorari y’Amerika yo guteza imbere urwego rw’imiturire mu Rwanda no gufasha Abanyarwanda kubona inzu zijyanye n’ubushobozi bwabo.
Umuhango wo gusinya amasezerano agena iyo nkunga wakozwe kuri uyu wa 28 Ugushyingo 2013, hagati y’umuyobozi wa BRD, Alex Kanyankore n’umuyobozi wa Shelter Afrique, Alassane Bâ.
Asobanura intego y’iyo nguzanyo, Kanyankore yavuze ko igamije gufasha BRD muri gahunda yayo yo kuguriza ibigo cyangwa abantu ku giti cyabo bafite imishinga yo kubaka amazu mu Rwanda, kimwe mu bikenewe cyane mu gihugu.
Yagize ati “Aya mafaranga aziye igihe mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’imiturire mu Rwanda.”
Yashimiye Shelter Afrique nk’umuterankunga utajya utenguha BRD, kuko hari n’izindi nguzanyo yagiye ihabwa zitanzwe na Shelter Afrique kandi zose zikaba zishyirwa mu bikorwa bigamije iterambere no kuzamura ubukungu bw’u Rwanda.
Mu myaka ibiri ishize, Shelter Afrique, yari yahaye BRD indi nguzanyo ingana na miliyoni 6 z’amadorari y’Amerika nayo yagiye mu bijyanye n’imiturire.
Alassane Bâ, uhagarariye Shelter Afrique, yavuze ko gukorana na BRD bizahoraho kuko basanga BRD ikoresha neza inguzanyo ihabwa.
Yagize ati “Hamwe n’iyi nguzanyo ndizera ko abarenga 1,000 bagiye kubona amazu mu minsi ya vuba kandi bizanafasha mu gukusanya ubundi bushobozi hagamijwe gukomeza gufasha Abanyarwanda kubona inzu zijyanye n’amikoro yabo.”
Mu myaka ishize, BRD yashyize imbaraga mu ishoramari ry’imiturire, yagiye ishyiraho n’izindi gahunda zirimo “Gira icumbi” mu gufasha Abanyarwanda gukabya inzozi zo kwitungira inzu zabo bakava mu bukode.
BRD imaze gushora imari mu miturire ingana na miliyari 18 z’amafaranga y’u Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO