00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

BRD yaje muri banki zitsura amajyambere muri CEPGL zagenewe inguzanyo

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 15 March 2015 saa 01:40
Yasuwe :

Banki Itsura Amajyambere mu Rwanda (BRD) yaje muri Banki z’Iterambere eshatu zagenewe inkunga n’Inama y’Ubuyobozi y’Ihuroro rya Banki Zitsura Amajyambere mu Karere k’Ibiyaga Bigari (BDEGL).

Iyi nguzanyo yagenewe izi banki ingana na miliyoni 10 z’Amadolari ya Amerika ubwo aba bayobozi bahagarariye buri gihugu cy’Umuryango w’Ubukungu bw’Akarere k’Ibiyaga Bigari (CEPGL) bahuriraga i Goma muri Repubulika Iharanira demokarasi ya Congo (RDC) ku nshuro ya 70 mu Cyumweru gishize.

BRD mu Rwanda yagenewe miliyoni eshatu z’amadolari (3,000,000 USD), Ikigo cy’Iterambere cy’i Kinshasa (Finance Development Company (SOFIDE) gihabwa miliyoni eshanu z’amadolari (5 000 000 USD) mu gihe Banki y’Iterambere ry’Ubukungu mu Burundi yahawe miliyoni ebyiri (2 000 000 USD).

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’ubuyobozi bwa BDEGL hagaragajwemo ko izi nguzanyo zatanzwe mu rwego rwo gufasha gahunda yo guteza imbere ibigo by’imari muri buri gihugu, ngo na byo bizafashe imishinga mito n’iciriritse mu karere kwaguka.

inama y'ubuyobozi ya BDGEL

Inama y’Ubuyobozi ya BDEGL yashimangiye ugukomera kw’ibi bigo by’imari biharanira iterambere mu karere.

BDEGL yashinzwe tariki 9 Nzeri 1977. Ifite icyicaro mu Mujyi wa Goma muri RDC. Bivugwa ko akamaro kayo ari ugukusanya ubushobozi busangiwe ndetse no gukora ibikorwa by’Amajyambere bihuriweho mu bihugu bitatu bigize CEPGL.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages