CDAT [Commercialization and De-Risking for Agricultural Transformation], uyu mushinga ugamije guteza imbere abahinzi n’aborozi, icyiciro cyawo cya mbere BRD yagenewe miliyari 15 Frw. Ni inguzanyo zitangwa ku bahinzi ariko ku nyungu ingana na 8%.

Umuhinzi azajya aganira na banki akorana na yo, imugurize amafaranga ku nyungu ya 8% ku mafaranga angana na 90% by’ayo yagurijwe, 10% risigaye akazaryishyura agendeye ku nguzanyo icyo kigo cy’imari gitangaho.

Umuyobozi wa Banki y’u Rwanda Itsura Amajyambere, Kampeta Pitchette Sayinzoga, yagaragaje ko BRD yageneye RIM agera kuri Miliyari 1 Frw kiba ikigo cy’imari cya mbere gishyikirijwe amafaranga.

Yakomeje agira ati “Turishimye cyane kuko uko abahinzi bacu babona inguzanyo bishobora kubafasha guteza imbere ubuhinzi bwabo ariko n’aborozi barimo.”

Yagaragaje ko harimo umwihariko muri iyi gahunda yo gutanga inguzanyo ku bahizi wo kugira inguzanyo ku nyungu nto n’igihe gihagije cyo kwishyura byazafasha abahinzi n’aborozi.

Ati “Hari abahinzi bafite imishinga aho igihingwa gifata imyaka kugira ngo gitange umusaruro, hari ubwo wasangaga basaba inguzanyo bagasabwa guhita batangira kwishyura. Ubu binyuze muri iyi gahunda bashobora gushyiraho gahunda y’imyaka itatu utishyura ukazatangira kwishyura utangiye kugurisha bigendanye n’igihe igihingwa kizatangira gusarurirwa.”

Umuyobozi Mukuru wa RIM, Gatera Damien yagaragaje ko icyo kigo gifite amashami 37 arimo 26 akorera mu bice by’icyaro, mu rwego rwo kuzamura abakiri bato ndetse n’abakora ibikorwa by’ubushabitsi buciriritse.

Yagaragaje ko bitabiriye uyu mushinga kubera ko ababagana bakeneye cyane inguzanyo mu buhinzi nk’uko banakorera mu bigo biciriritse.

Ati “Umushinga nk’uyu twumva ari uwo kwitabirwa kandi abakiliya bacu barabikeneye. Ku babikurikira uburyo abaturage babanje kwigishwa rero nibo babanje kutubwira iby’ayo makuru tuza kugira amahirwe BRD itwemerera gukorana natwe.”

Yagaraje ko muri serivisi batanga abahinzi n’aborozi bitabira ku rwego rwiza serivisi z’imari muri iki gihe.

Ati “Duhisemo kuba ikigo gitanga inguzanyo z’ubuhinzi twareka ibindi kuko haba hari n’abandi bazishaka cyane.”

Biteganyijwe ko BRD izakorana n’ibigo by’imari aho ayo mafaranga biyahabwa ku kiguzi gito nabyo bikayitanga kuri iyo nyungu. Amafaranga azatangwa mu myaka itanu ariko umuhinzi akaba yahabwa imyaka icumi yo kwishyura.

Ni ibigo birimo Equity Bank, BPR Bank Rwanda Plc, Banki ya Kigali, Umutanguha, Gosheni Finance SA, RIM, Inkunga Finance na CPF Ineza SACCO.

Umuyobozi wa Banki y’u Rwanda Itsura Amajyambere, Kampeta Pitchette Sayinzoga, ashyira umukono ku masezerano
Umuyobozi wa Banki y’u Rwanda Itsura Amajyambere, Kampeta Pitchette Sayinzoga, ashyira umukono ku masezerano
Impande zombi zishimiye gushyira umukono ku masezerano
Impande zombi zishimiye gushyira umukono ku masezerano
Umuyobozi Mukuru wa RIM, Gatera Damien ashyira umukono ku masezerano
Umuyobozi Mukuru wa RIM, Gatera Damien ashyira umukono ku masezerano
Umuyobozi wa Banki y’u Rwanda Itsura Amajyambere, Kampeta Pitchette Sayinzoga, yagaragaje ko BRD yageneye RIM agera kuri Miliyari 1 Frw kiba ikigo cy’imari cya mbere gishyikirijwe amafaranga
Umuyobozi wa Banki y’u Rwanda Itsura Amajyambere, Kampeta Pitchette Sayinzoga, yagaragaje ko BRD yageneye RIM agera kuri Miliyari 1 Frw kiba ikigo cy’imari cya mbere gishyikirijwe amafaranga

Amafoto: Habyarimana Raoul