Umubare munini w’abatuye akarere ka Burera batunzwe n’ubuhinzi n’ubworozi. Kubera ko ubuhinzi aribwo buza imbere, hari abagifite imyumvire y’uko korora ibimasa aribyo bibafitiye inyungu mu kubona ifumbire nyinshi kandi mu gihe gito bituma babona umusaruro uhagije ntibite ku nka zitanga umukamo.
Uwiragiye Valerie umwe muri bo, yagize ati "Ikimasa kirabyinagira cyane kigacundagura isaso ari nako ifumbire yiyongera ku buryo mu buri cyumweru ntindura, ariko imbyeyi yo wamara hafi ukwezi utegereje ifumbire, amata yo tuyanywa ari uko twayaguze mu mafaranga dukura mu buhinzi, gusa ubu twumvishe akamaro ko kunywa amata ku buryo ngiye guhindura ubworozi nkajya mbona iyo fumbire n’amata nkayaboba".
Karimwabo Joseph na we yagize ati" Simbabeshya mu rugo dushobora no kumara icyumweru tutanyoye amata ahanini kuko tuyabona tuyaguze gusa iyo hari inka y’imbyeyi nibwo dupfa kuyanywa kandi murumva ntahahora, ubu noroye ibimasa bibiri kuko nashakaga ifumbire ihagije, ariko ubu maze kubona ko nakorora imbyeyi imwe n’ikimasa nkabona byose tugahashya imirire mibi no mu baturanyi bacu"
Umuyobozi w’Akarere ka Burera wungirije ushinzwe Imari, Ubukungu n’Iterambere, Munyaneza Joseph yemeza ko n’ubwo hari abagifite imyumvire yo korora ibimasa cyane cyane bagamije kubona ifumbire, ngo bazakomeza ubukangurambaga bwo gushishikariza no korohereza abaturage kubona inka zitanga umukamo n’ifumbire icyarimwe.
Yagize ati "Ubukangurambaga bwo twarabutangiye kandi ubona ko hari abagenda bahindura iyo myumvire, tuzakomeza kwegera abaturage tubigishe tunaborohereze kubona inka zitanga ifumbire n’amata icyarimwe bityo bizadufashe no kubona amata yo kunywa ahagije turandure imirire mibi cyane cyane ikigaragara mu bana bato bikabatera no kugwingira"
Kugeza ubu mu Rwanda haboneka umukamo ungana na litilo miliyoni ebyiri n’ibihumbi 500 ku munsi, aho biba biteganyijwe ko umuntu umwe akwiye kunywa litilo 200 ku mwaka nyamara kuri ubu Umunyarwanda abarwa ko anywa litilo 72 gusa ku mwaka.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!