Uyu mushinga wo kubaka Stade ya Gahanga uri kwigwaho na RHA, nyuma y’uko muri Kamena 2014, guverinoma y’u Rwanda yatwaye uwo mushinga gahoro imaze gusesa amasezerano n’ikigo cyo muri Turikiya, Bibilax Ltd, kubera amakosa basanze mu gishushanyo mbonera icyo kigo cyatanze.
Umuyobozi wa RHA, Eng Didier Sagashya yabwiye IGIHE ko inyigo ikigo akuriye cyamaze gukora ikeneye gukurikirwa n’izindi nibura ebyiri, kugira ngo kubaka Stade n’ahazabera imurikagurisha bitangire.
Yagize ati “Inyigo yarangiye ni ukureba uko umushinga uzaba uteye (Conceptual design), niba ibizubakwa bizahura n’ubutaka buhari, aho inyubako zitandukanye zizaba ziteretse. Nyuma hakazakorwa inyigo y’uko bizashyirwa mu bikorwa (feasibility study) igaragaza ngo inyubako izatwara amafaranga angahe, inyungu izava he, nyuma hazaza n’inyigo igaragaza uko izo nzu zizubakwa."
Eng. Sagashya ntiyemeza neza igihe nyakuri izi nyubako zizatangira kubakirwa kuko ngo ari inyigo zizagenda zemeranywaho n’impande zinyuranye zirimo Minisiteri y’Umuco na Siporo ku ruhande rwa Stade, n’Urugaga rw’Abikorera ku nyubako y’imurikagurisha.
Inyigo ya mbere ya Stade yaranenzwe
Umuyobozi ushinzwe Siporo muri Minispoc, Emmanuel Bugingo yavuze ko inyigo ya mbere yatanzwe n’ikigo Bibilax Ltd yaje kutizerwa, ari nayo mpamvu uwo mushinga wo kubaka stade izaba yakira abantu 40,000 wabaye nk’udindira.
Yagize ati “Yatanze igishushanyo cy’ibanze, ariko RHA ibasaba igishushanyo cy’inyubako nyir'izina kigaragaza uko nk’inkuta zizaba zingana, ibikoresho bizifashishwa, ariko ntibyakozwe. Ikindi bagaragaje aho bubatse ibikorwa nka biriya hatizewe, ndetse izo mpungenge zishimangirwa n’igenzura ryakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere RDB.”

Bugingo yakomeje agira ati “Stade ni umushinga munini. Nimara kuzura tuzaba tubonye amahirwe yo kwakira n’indi mikino itandukanye nko gusiganwa ku maguru, izaba ariyo nini kurusha izihari kandi iri no ku rwego mpuzamahanga.”
Stade ya Gahanga yitezweho kuzafasha abakinnyi ngororamubiri n’indi mikino, kuko izaba ifite ibikorwa remezo bigezweho birimo nk’ahabera amarushanwa yo koga hari ku rwego olimpiki.
Imvano y’ihuzwa rya Stade n’ahazabera imurikagurisha
Umuyobozi w’Urugaga rw’abikorera, Benjamin Gasamagera yabwiye IGIHE ko mbere ahagombaga kubakwa inzu y’umurikagusishwa, leta yaje gusanga habereye guturwa biba ngombwa ko ibashakira ahandi bubaka, ari naho havuye igitekerezo cyo guhuriza hamwe Stade n’ahazajya habera imurikagurisha i Gahanga mu Karere ka Kicukiro.
Yagize ati “Turi kureba uko imishinga yombi yaturana kuko hari byinshi tuzaba dusangiye birimo nk’ikibanza, parikingi, hotel, ibyumba by’inama n’ibindi. RHA niyo iri kudukorera inyigo kandi ubu ndumva yararangiye.”
Mbere y’uko iyo nyubako isubirwamo, bamwe mu bagize itsinda rya PSF bari baragiye kwiga uko inyubako yabo yazakora bagendeye ku zindi zikomeye zo mu Bushinwa, mu Mijyi nka Guangzhou, Shanghai na Beijing.
Yagombaga kuzuzura itwaye miliyoni 50 z’amadolari ya Amerika, ariko ubu ngo birashoboka ko igiciro cyayo kizajya munsi gato y’ayari ateganyijwe n’ubwo inyigo zizagaragaza ibiciro zitararangira.
Gasamagera yakomeje agira ati “Ni ibintu bizabyarira igihugu inyungu, hazatangwa umwanya wo kujya tugaragaza ibyo dukora mu gihe gihoraho ku rwego mpuzamahanga. Mwabonye ko nk’i Gikondo haberaga imurikagurisha hari hamaze gutera imbere ku buryo hari hanabaye hato. Benshi bazajya baza kureba ibikorwa cyangwa gucuruza.”
Mu bigomba kurebwaho, harimo no kureba niba Stade n’inyubako y’imurikagurisha zizubakirwa rimwe, cyangwa niba buri ruhande ruzubaka igice cyarwo cyane ko ari ibikorwa bibiri bitandukanye ariko bifite bimwe mu byangombwa nkenerwa bizaba bisangiye.






Ibitekerezo 0