Abaturage bo mu ntara y’Iburasirazuba mu Rwanda bagiye gufashwa guhangirwa imirimo isaga ibihumbi 87 biciye mu gufasha cyane abagore kuba ba rwiyemezamirimo bahamye.
Biciye mu masezerano yasinywe hagati ya Care International n’Urugaga rw’abikorera (PSF) kuwa Gatatu tariki ya 10 Nzeri 2014, abaturage basaga ibihumbi 87 bo mu ntara y’Iburasirazuba bazafashwa guhanga imirimo ingana n’uyu mubare biciye mu kwegerwa no guhabwa ibitekerezo.
Dusabe Therese, Visi Perezida wa mbere w’urugaga rw’abagore ba rwiyemezamirimo yavuze ko umushinga Care uzabafasha ukabaha uburyo bwo kwegera abagore ba rwiyemezamirimo bato bakabafasha gutera imbere.
Yagize ati “tubegera tubageze aho bifuza kugera heza mu bikorwa byabo banatange akazi ku bandi.”
Akomeza ati “Ubufasha bazaha aba bagore ngo si amafaranga ahubwo ni ukubaha icyizere muri bo, kubumvisha ko bazamuka, kubagenera uburyo bwo kubigisha ngo bacunge duto bakoreye no kwegera ibigo by’imari ngo babitse banaguze, bakore bunguke bakomeze guteza imbere ibikorwa byabo by’ubucuruzi.”
Dusabe yakomeje avuga ko muri iyi myaka ibiri izatuma aba bagore bateza imbere kandi batange akazi ku buryo ngo umwe naha akazi abantu nka 2, 3, 5 cyangwa 10, asanga ibihumbi 87 by’imirimo mishya izahabwa abantu muri iyi ntara izarenga kure.
Abagore ngo bashobora kuzamuka ku rwego rushimishije iyo begerewe nk’uko byemejwe na Muhawenimana Jeannette wafashijwe na Care kwibumbira mu kimina wavuze ko yatangiriye ku mugabane w’ibihumbi 100 ariko nyuma akaza kugera ku mitungo irimo kugura ihene akazigurisha, ubu akaba akibikora akoresha umukozi umwe kandi akaba anoroye inka 2, akaba anarangura amasaka agaha abakozi bakajya kuyagurisha.
Umuyobozi mukuru wa Care mu Rwanda yavuze ko bafashije abagore benshi kuzamuka mu Rwanda babavana ku rwego rwo hasi babaga bategereje ibintu byose ku bagabo nyamara ubu bakaba basigaye bariteje imbere.
Gusa ngo nubwo babagejeje aho baba bakeneye gufashwa bakazamuka kurushaho ari nabyo PSF izakomeza gukora bagatanga ka kazi.
Yasabye gukomeza ubufatanye nkuko basanzwe babugirana n’imiryango irimo n’iyo mu Rwanda, buri wese akaba asabwa kuzuza inshingano ze.
Ubuyobozi bw’intara y’Iburengerazuba bwavuze ko iki gikorwa cyunganira leta guteza imbere abagore kandi kikanafasha gushyira mu bikorwa gahunda za leta zirimo iy’imbaturabukungu (EDPRS 2) n’icyerekezo 2020.


















TANGA IGITEKEREZO