00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Cogebanque, igisubizo cy’ abakenera amafaranga mu imurikagurisha ry’i Muhanga

Yanditswe na

Gilbert Mwizerwa

Kuya 9 October 2014 saa 07:04
Yasuwe :

Mu gihe imurikagurisha ry’Akarere ka Muhanga ribera mu Mujyi wa Muhanga rikomeje, bamwe mu barigana baratangaza ko bishimiye imitegurire ndetse n’uburyo bimwe mu bigo bikomeye byabafashije kubitsa no kubikuza bugufi; muri uru rwego Cogebanque yazanye icyuma gitanga amafaranga mu imurikagurisha rwagati, bigafasha kuba wahaha udasubiye mu rugo kuzana amafaranga.
Ibi bigarukwaho n’abitabira imurika ni kimwe mu bidasanzwe bikorwa mu mamurika ariko iyi banki ikaba yarifuje kwegera abakiliya (…)

Mu gihe imurikagurisha ry’Akarere ka Muhanga ribera mu Mujyi wa Muhanga rikomeje, bamwe mu barigana baratangaza ko bishimiye imitegurire ndetse n’uburyo bimwe mu bigo bikomeye byabafashije kubitsa no kubikuza bugufi; muri uru rwego Cogebanque yazanye icyuma gitanga amafaranga mu imurikagurisha rwagati, bigafasha kuba wahaha udasubiye mu rugo kuzana amafaranga.

Ibi bigarukwaho n’abitabira imurika ni kimwe mu bidasanzwe bikorwa mu mamurika ariko iyi banki ikaba yarifuje kwegera abakiliya bayo n’abandi benshi bayigana mu kumenya ibishya ibafitiye kandi bidahwema kwiyongera nk’uko bigarukwaho n’Umuyobozi wa Cogebanque ishami rya Muhanga Kabirigi Ngoga Melan, uvuga ko uretse kubikuza ku bakoretsha amakarita ashyirwa mu cyuma (ATM card) kuri ubu bakira n’amafaranga y’abashaka kubitsa ndetse ibikorerwa byose ku biro byabo bisanzwe binakorerwa aho bari mu imurikagurisha hakiyongeraho ko bafite abakozi bakira ubagana kandi bagafashwa uko babyifuza.

Umwe mu baganiriye na IGIHE, Mukamunana Eugenie yivugira ko ibyo Cogebanque yazanye bidasanzwe kuko yabakijije ikibazo cyo kujya kure ubitsa n’amafaranga uba wacuruje aho agira ati “Uretse kutuvuna amaguru ariko byatumye umuntu yumva ko yabitsa amafaranga yakoreye, ayabikuza bugufi kuko icyuma gikora amasaya yose imurika rikora bityo bikarinda guta umwanya no guhora uhangayitse ko wakwibwa”.

Abagana Cogebanque barahabwa serivisi zisanzwe za Banki

Ibishimwa ni byinshi ariko ngo ibi byose bitanga isura nziza ku babikora n’abateguye imurika kuko binashimangira umuco wo kwizigama no gushimangira umutekano w’imari y’abitabiriye imurika dore ko n’umuhuzabikorwa waryo Urusaro Anastasie yemeza ko iki gikorwa cyabatunguye kandi kigatuma benshi basobanukirwa n’imikoreshereze y’amakarita abikuza amafaranga.

Urusaro avuga ko imurika ryitabirwa n’abasaga ibihumbi 3 ku munsi aho benshi baboneka mu masaya y’umugoroba basura ibyiciro bitandukanye birimo ibyabatanga serivisi, abacuruza ibiribwa n’ibinyobwa, abaranguza nk’inganda, abanyabugeni n’ abanyabukorikori ndetse by’umwihariko ugasanga ahasurwa kenshi ari ahaboneka imyidagaduro n’ubwo ngo imvura hari igihe ibarogoya.

Iri murikagurisha ry’Akarere ka Muhanga ryateguwe ku bufatanye n’urugaga rw’ abikorera rikazasozwa kuri iki cyumweru aho biteguye kwigira byinshi ku bunararibonye bw’abaryitabiriye, rikongera ubushobozi bw’urugaga bigafasha kurushaho gutinyuka gushora imari no kugaragaza ibikorwa bya buri wese.

Abantu barabasha kubona amafaranga ku cyuma batabanje gusubira mu rugo
Urusaro Anastasie, umuhuzabikorwa w'imurikagurisha yishimiye ibiriberamo

Foto:Gilbert


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages