Byatangarijwe mu biganiro CORE yagiranye na Minisiteri y’Ibikorwaremezo (Mininfra), Ambasade y’u Buyapani n’abahagarariye uturere twa Rusizi, Nyamasheke, Rulindo na Gakenke buzatangirizwamo.
Mu ntangiriro za Werurwe nibwo uyu muryango washyize umukono ku masezerano y’inkunga ihwanye n’amadolari ya Amerika 294 992 yo kuzafasha muri ibi bikorwa.
Ibikorwa bya CORE bizifashisha ikoranabuhanga rifite inkomoko mu Buyapani rizwi nka ‘Do-nou’ aho ibitaka bipakirwa mu dufuka duto, tukifashishwa mu kubaka ibikuta bibuza imihanda kuriduka, gusibanganya ibinogo by’aho umuhanda wacukutse, cyangwa gukamura ahasanzwe hazwi ko haba isayo mu bihe by’imvura.
Umuyobozi Ushinzwe Iterambere ry’Imihanda muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Eng.Ndamushima Gonzague, yatangarije IGIHE ko ubu buryo buje bwunganira ubwari busanzwe bwo kubaka no gusana imihanda mu byaro.
Yagize ati “Ikoranabuhanga rya Do-nou rizorohereza abaturage guhahirana no kugeza ibicuruzwa byabo ku isoko nta mbogamizi. Imodoka zitwara abarwayi bizazorohera kugera hose hashoboka kandi mu buryo buhendutse kuko iri ari ikoranabuhanga twitezeho kuzasakara hose, kandi rizagirwamo uruhare n’umuturage ubwe, binumvikana ko mu kubungabunga ibikorwa bizamworohera kuko yabigizemo uruhare.”
Inzobere muri iri koranabuhanga uri no mu batanze ibiganiro ku ruhande rwa CORE, Eng. Ntakirutimana Obed, yavuze ko ubu buryo bushya bwo kwita ku mihanda bwizewe.
Ati “Ikoranabuhanga rya ‘Do-nou’ ni uburyo bwizewe kandi bufite ibihamya by’ahandi bwagize akamaro nka Kenya, Tanzania, Burkinafaso, Aziya, Phillippines na New Guinea. Tuzatoza abantu 42 muri buri karere, tuzashobora kwigisha benshi uko umushinga uzagenda wigira imbere, ku buryo mu gihe cy’imyaka itatu u Rwanda ruzaba rufite abahanga mu buryo buhambaye muri iki gikorwa, byazanaba ngombwa tukaba twabitwara ahandi muri Afurika bizaba bikenewe.”
Uretse ibikorwa byo gusana imihanda no kuyibungabunga, urubyiruko rudafite akazi ruzabona imirimo, aho ndetse rusabwa no kuzibumbira mu makoperative azarufasha kwizigamira mu rwego rwo kurugeza ku iterambere rigamije kwihangira imirimo.
Ntakirutimana yakomeje agira ati “Turashaka ko abazakora ibi bikorwa bazavamo ba rwiyemezamirimo bakomeye mu minsi itaha, nk’uko abo muri Kenya aho uyu mushinga umaze gushinga imizi babigezeho babikesha ‘Do-nou Technology’, kandi byatanze umusaruro.”
Muri zimwe mu mpungenge zagaragajwe n’abitabiriye ibi biganiro, ni nk’aho muri Rusizi na Nyamasheke bavuze ko bafite impungenge ku bwoko bw’itaka ridakomeye rihabarizwa, ariko inzobere zo muri CORE-Rwanda zivuga ko byose byizweho, ko hari uburyo buzifashishwa mu kuvangavanga itaka icyo kibazo kigakemuka.
Muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi, harimo kubaka imihanda y’imigenderano ireshya na kilometero 3000.
Amafoto: Muhizi Serge



















TANGA IGITEKEREZO