Abayobozi n’abakozi b’Ikigo cy’Imari iciriritse Duterimbere IMF, bishimira ibyo bagezeho mu mwaka ugiye kurangira wa 2013 biturutse ku kuba barahanze udushya bigatuma iki kigo gitanga inguzanyo ahanini binyuze mu makoperative, abakiriya bariyongera n’ibikorwa biraguka.
Ubwo itsinda ry’abayobozi bakuru bahuraga n’abahagarariye abakozi ku mashami atandatu akorera mu gihuguhose kuri uyu wa 15 Ukuboza 2013, basanze uyu mwaka urangiye wararanzwe n’ubwiyongere bw’imari, abakozi, abakiliya, urujya n’uruza rw’abitabira iki kigo n’ibindi.
Umuyobozi mukuru wa Duterimbere IMF Ltd Ngamije Delphin, yavuze ko abakiliya mu gihugu bavuye ku babarirwa mu bihumbi 59 muri 2012, bagera ku basaga 62 500 n’abakozi bava kuri 78 bagera kuri 88 bitewe n’ubwiyongere bw’abakiliya bakuruwe n’udushya tworohereza buri wese kwiteza imbere.
Yagize ati “ Mu rwego rwo gutanga inguzanyo zo guteza imbere abaturage n’amakoperative Duterimbere IMF yahanze udushya twinshi nka ‘Giramata’ ifasha aborozi kubona inguzanyo, ‘Ibukwa Muhinzi’, ‘Zibayimpamo’ n’izindi. Duterimbere IMF ntiyarebye ku nguzanyo gusa kuko hari n’udushya tubafasha kwizigama nka ‘Iga Nawe’, n’uburyo bwo kohereza cyangwa kwakira amafaranga mu mahanga (Western Union).”
Nyuma yo kwisuzuma no gushima ibyagezweho, ishami rya Huye ryahembewe kuba irya mbere mu guhanga udushya no kugaragaza ibikorwa by’indashyikirwa.
Rurangirwa Aimable we yahembwe nk’umukozi wahize abandi mu bwitange ku kazi, akurikirwa n’abandi bakozi bagaragaje ubwitange mu byo bakora.
Umuyobozi wa Duterimbere IMF yasabye abakozi gukomeza guharanira kujya imbere kuko intambwe imwe itewe iba ibanziriza izitabarika, kuko ikoranabuhanga ry’ubu risaba ihinduramikorere ridashira.
Uwitonze Laurence uhagarariye ubugenzuzi n’icungamutungo muri Duterimbere IMF Ltd, yibukije abakozi kuzuza inshingano zo gutanga inguzanyo ariko bakaba maso mu guhitamo abazikwiriye kuko hari abazaka bakazifata nk’impano kwishyura bikaba ingorabahizi.



















TANGA IGITEKEREZO