Mu muhango wo gushyira umukono ku masezerano agenga iyo nguzanyo, umuyobozi wa BRD, Alex Kanyankore yavuze ko iyo nguzanyo izatuma BRD ikomeza gutanga umusanzu mu iterambere ry’igihugu.
Yagize ati “ Iyi nguzanyo izadufasha gukomeza gutera inkunga imishinga irimo iy’inyubako, ubuhinzi, ubworozi, kohereza ibicuruzwa mu mahanga, uburezi, inganda nini n’intoya.”
Umuyobozi wa EADB, Viviane Yeda, yashimye uruhare rwa BRD mu kuzamura ubukungu bw’u Rwanda.
Yagize ati “Twishimiye gufatanya na BRD kandi tunyurwa n’ibyo imaze kugeraho, ibyo ikomeje gukora mu guteza imbere ubukungu bw’u Rwanda.”
Kuva mu mwaka wa 2009 kugeza 2013, EADB yagurije BRD miliyoni 15 z’amadorali y’Amerika. Iyi nguzanyo BRD yahawe iri muri gahunda nshya y’ibikorwa yihaye yo mu 2015-2019.
BRD itera inkunga imishinga yizwe neza y’abantu ku giti cyabo cyangwa amakoperative, igafasha umukiriya mu byo asabwa byose kugira ngo umushinga we umubyarire inyungu.
Banki Itsura Amajyambere y’u Rwanda (BRD), izwiho gufasha imishinga y’iterambere igatanga inguzanyo nini gusa. Gufasha imishinga mito mito, iyi banki ibinyuza mu guha amafaranga ahagije banki z’ubucuruzi n’ibigo by’imari.
Kugeza ubu BRD imaze gutera inkunga imishinga ifite agaciro ka miliyari 110 z’Amafaranga y’u Rwanda. 94% by’imishinga itera inkunga ikora neza kuko inguzanyo zitishyurwa neza zingana na 6%.



















TANGA IGITEKEREZO