Aya masezerano yasinyiwe i Kigali azatuma abatuye mu byaro bitaragerwamo n’amashanyarazi bacika ku gukoresha udutadowa, kuko bazaba bagejejweho ubundi buryo bubafasha gucana, noneho bakanakoresha ibikoresho bitandukanye nka televiziyo.
Umuyobozi wa EDCL, Kamanzi Emmanuel, yavuze ko leta yiyemeje kuba yagejeje umuriro ku Banyarwanda 70 % bitarenze umwaka wa 2018, muri bo 48 % bakazaba bakoresha umuriro ukomoka ku muyoboro mugari naho 22 % bakazaba bakoresha ukomoka ku miyoboro migufi ari na ho umuriro ukomoka ku ngufu z’izuba ubarirwa.
Yagize ati “Ubu tumaze gusinyana amasezerano n’ibigo umunani byiyongera ku bindi 16 twasinyanye mu minsi ishize mu rwego rwo gutuma abaturage babona umuriro wo gucana no gukoresha mu bindi bikorwa kandi mu buryo bwizewe, buramba kandi butabahenze.”
Kamanzi avuga ko leta yiyemeje gufasha abikorera mu kwigisha abaturage ibyiza byo gukoresha umuriro ukomoka ku ngufu z’izuba no gufasha abikorera kuzuza ubuziranenge bw’ibikoresho baha abaturage. Leta yamaze kuvanaho imisoro ku bikoresho by’umuriro mu rwego rwo gutuma ikiguzi umuturage asabwa kigabanuka.
Abikorera batandukanye basinye aya masezerano n’abayasinye kera bavuze ko gufatanya na leta bizabafasha kwihutisha ibikorwa byabo bakagera ku Banyarwanda benshi.
Niyigena Théoneste ushinzwe tekinike muri Dassey Enterprise ikorera i Rubavu, Muhanga, Musanze na Gicumbi, avuga ko mu myaka itandatu ishize bamaze kugeza umuriro ukomoka ku mirasire y’izuba ku bantu barenga 50,000 ariko ko ubufatanye na leta buzabafasha kugera ku bantu 25,000 muri buri karere bitarenze umwaka wa 2018. Yiteze ko bizagerwaho bitewe no guhinduka kw’imyumvire y’abaturage binyuze mu bukangurambaga leta yiyemeje gukora.
Umuyobozi wa Geco Gatozi Engineering Contractor, Munyaneza Emmanuel, ikorera mu turere twa Bugesera, Kamonyi na Gicumbi, na we avuga ko mu myaka itandatu bamaze bakora bagejeje umuriro ukomoka ku mirasire y’izuba ku bantu bagera ku 3600 gusa ariko ubufatanye na leta butanga icyizere ko bazaba bageze ku bantu barenga 15,000 bitarenze umwaka utaha.
Mucyo Justus ushinzwe ibikorwa bya BBOXX mu Rwanda n’Afurika yose, na we avuga ko batari borohewe no gukwirakwiza umuriro utangwa n’ingufu z’izuba kuko bawugejeje ku bantu 25,000 mu myaka itatu ishize ariko amasezerano yasinywe azatuma bagera ku barenga 50,000 bitarenze uyu mwaka, akanizera ko bazakomeza no kwiyongera no mu bihe bizaza.






Ibitekerezo 0