Equity Leaders program ni gahunda ya Equity bank isanzwe ifasha abanyeshuri bo mu bihugu ikoreramo batsinze cyane kurusha abandi.
Binyuze muri iyo gahunda , abanyeshuri batoranyijwe bahabwa imenyerezamwuga ryishyurwa muri Equity bank ndetse no gufashwa kubona aho bakomereza amasomo muri kaminuza Mpuzamahanga.
Muri Kenya yatangiye mu 1998 ifasha abanyeshuri batandukanye, mu Rwanda yatangiye muri uyu mwaka wa 2021, itangirana n’abanyeshuri 32 babaye indashyikirwa.
Aba banyeshuri batoranywa hagendewe ku babonye amanota menshi, hagatorwa umukobwa n’umuhungu muri buri gace gakoreramo ishami rya Equity Bank hirya no hino mu gihugu.
Abatoranyijwe bahawe amasezerano y’imenyerezamwuga ryo gukora muri banki mu mashami atandukanye kuzageza igihe bazagira ku ishuri.
Umuyobozi wa Equity Group, Dr. James Mwangi yavuze ko gukora ibikorwa nk’ibyo bitagamije inyungu ahubwo biri mu nshingano z’ibanze zo guharanira impinduka no gutanga umusanzu mu iterambere rusange.
Yagize ati “Guharanira gufasha sosiyete ukoreramo, kubakira abantu ubushobozi, bifasha mu kubona ahantu heza ho gukorera ishoramari. Icyo inyungu z’ishoramari mu guhindura sosiyete ikorerwamo ni uko igira uruhare mu iterambere ryayo.”
Yagaragaje ko aba banyeshuri bazakomeza gukurikiranwa kubera ko uwatoranyijwe muri Equity Leaders Program ahora yitabwaho buri gihe hatitawe ku myaka amaze akorana nayo.
Yabasabye kuba umusemburo w’impinduka nziza no kubyaza umusaruro amahirwe babonye, baharanira icyabateza imbere kikanateza imbere umuryango nyarwanda.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, yavuze ko kubona ibigo by’ishoramari nka banki biri guharanira impinduka nziza ari ikintu cyiza, asaba ko n’abandi bashoramari bajya basubiza amaso inyuma ku nyungu rusange.
Ati “Iki ni ikintu twishimira cyane nk’inzego z’uburezi kuko natwe tuba dushaka ngo tubahe ubwo bushobozi bwo kujya gukora cyangwa gukemura ibibazo biri hanze. Iyi gahunda ndetse wenda n’izindi zizaza turazishimira kuko zizafasha aba bana gutangira kwimenyereza gukora ako kazi. Njye nayifata nk’ikiraro kije guhuza gahunda zombi kandi umwana wayigiyemo ayikomezamo.”
Abanyeshuri baganiriye na IGIHE, bagagaragaje ko bishimiye kuba baratoranyijwe muri iyo gahunda, biyemeza gukomeza gukorana umurava no gushakamo ibisubizo mu bihe bikomeye.
Irakoze Umuhire Nicole utuye mu Karere ka Nyarugenge yagize ati “Abayobozi beza iteka batekereza kandi bagaharanira impinduka no kubakira ubushobozi urubyiruko. Twizeye neza ko ari nawo murongo Equity Group iri kugenderaho nk’icyerekezo igihugu cyacu gishyize imbere mu kubakira urubyiruko ubushozi n’imiyoborere myiza.”
Muhawenababyeyi Florien wo mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Muhanga mu Murenge wa Nyabinoni, yagarutse ku nkuru y’ubuzima bwe n’uko yize bigoranye kubera kubura amafaranga y’ishuri n’ibikoresho kuko avuka mu muryango utishoboye.
Yashimye cyane Equity Bank yamutekerejeho ari mu cyaro ndetse agaragaza ko habayemo ubunyangamugayo.
Ati “Mu gihe natekerezaga ko nta n’umwe unzirikana, mbona ahazaza hanjye ntaho, ariko Imana yohereje malayika ari we Equity Bank. Mu cyumweru gishize barampamagaye ko natoranyijwe muri gahunda ya ELP. Nubwo ntari mfite itike yo kugera ku ishami ryayo i Muhanga, ndashimira Equity Bank yabimfashijemo. Mu by’ukuri abantu bazapfa ariko ibikorwa byiza bizahoraho. Ndashimira ubuyobozi bwa Equity bwatekereje ku badafite amikoro nkanjye.”
Ishimwe Irakiza Joseph wo mu Karere ka Rubavu aganira na IGIHE yagize ati “Ni ibintu byiza kuba barampamagaye kuko narabyishimiye cyane. Ni amahirwe akomeye kuko bazadufasha gushaka ibigo mpuzamahanga twakomerezamo ndetse turi no gukora baduhemba amafaranga. Natwe twizeye gukomeza gukora cyane ndetse kuko hanze aha nta kazi gahari, bamaze kutwubakamo umuco w’ubuyobozi twavuga ko uyu munsi turi abayobozi.”
Umutoni Marie Louise wo mu Karere ka Huye yagarutse ku buryo yahamagawe na Equity bank Rwanda nk’uwatoranyijwe muri gahunda ya ELP.
Yagaragaje ko yungutse byinshi mu cyumweru bamaze bahabwa amahugurwa y’ingenzi agamije kububakamo umuco w’ubuyobozi n’imikorere ya Banki kandi ko yiteguye kubibyaza umusaruro.
Imyaka 23 irashize Equity leaders Program itangijwe muri Kenya. Kugeza ubu abanyeshuri basaga ibihumbi bitandatu bamaze kuyinyuramo. Muri bo 600 bafashijwe kwiga mu mashuri mpuzamahanga mu bigo bisaga 130 bibarizwa mu bihugu 25 bitandukanye.






















Ibitekerezo 0