00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gakenke: Abagore bahanganye n’ubumenyi buke bafite mu icungamutungo

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 22 May 2014 saa 06:47
Yasuwe :

Abagore bo mu Karere ka Gakenke bahanganye n’ubumenyi buke bafite mu icungamutungo bukururira benshi kuguma mu bukene karande.
Bumwe mu buryo babonye bubafasha guhangana n’iki kibazo ni ukwibumbira mu matsinda, nubwo bisanzwe bizwi ko aka karere kabonekamo abataka inzara cyane.
Mu mahugurwa y’iminsi itanu ari gukorerwa amatsinda 19 y’abagore guhera mu nangiro z’iki cyumweru, bahawe ubumenyi ku gucunga imishinga ndetse, ubworozi bwa kijyambere n’ibindi mu rwego rwo kubafasha kwiteza (…)

Abagore bo mu Karere ka Gakenke bahanganye n’ubumenyi buke bafite mu icungamutungo bukururira benshi kuguma mu bukene karande.

Bumwe mu buryo babonye bubafasha guhangana n’iki kibazo ni ukwibumbira mu matsinda, nubwo bisanzwe bizwi ko aka karere kabonekamo abataka inzara cyane.

Mu mahugurwa y’iminsi itanu ari gukorerwa amatsinda 19 y’abagore guhera mu nangiro z’iki cyumweru, bahawe ubumenyi ku gucunga imishinga ndetse, ubworozi bwa kijyambere n’ibindi mu rwego rwo kubafasha kwiteza imbere.

Bamwe mu bitabiriye amahugurwa bavuze ko buzabafasha mu buzima bwabo cyane ubw’igihe kiri imbere kuko ngo bari bafite ubumenyi buke muri gahunda nko gucunga umutungo.

Hagumakubana Christine wo mu itsinda Jyambere Mutegarugori ryo mu murenge wa Gakenke yemeje ko gihe gito amaze ahugurwa yagize ubumenyi buhagije mu gucunga umutungo.

Yagize ati “Nezaga nk’ibiro 50 by’ibishyimbo simenye uburyo mbizigama ariko ubu namenye ko ngomba kurya nibura ibiro 20 ibindi biro 30 nkabizigamira ejo hazaza”.

Aba bahuguwe kandi bemeje ko kwibumbira mu matsinda bibafitiye akamaro cyane kuko iyo bihuje bungurana ibitekerezo ndetse n’amahirwe yo kubona ababaha amahugurwa nk’aya bahawe n’Inama y’Igihugu y’Abagore ku bufatanye n’Ishami rya Loni ryita ku bagore (UN Women).

Jacqueline Mukamazera, umukozi ushinzwe iterambere ryumugore mu bukungu m Nama y’Igihugu y’Abagore inshingano z’iyi Nama harimo gufasha abagore kwikura mu bukene binyuze mu kubongerera ubushobozi.
Yongeyeho ko ikigamijwe ari ukubafasha gutekereza imishinga yunguka nk’intambwe ikomeye yo kwikura mu bukene.

Mukamazera yagize ati“Aba bagore bibumbiye mu matsinda tugomba kubafasha gutekereza imishinga ibyara inyungu , tukabaha ubumenyi bwo kuyicunga hagamijwe kugira ngo bagire aho bava naho bagera”.

Yongeyeho ko aya mahugurwa yagenewe aya matsinda hagamijwe kuyafasha gukura akava ku rwego rw’amatsinda akaba amakoperative bityo kwiteza imbere bikihuta.

Abgore bafite uruhare rukomeye ku iterambere ry'umuryango n'iry'igihugu/ Photo Internet

Bivugwa ko aya mahugurwa ahabwa abagore batishoboye ariko bafite ubushake bwo gukora. Nyuma y’aya mahugurwa biteganyijweko aya matsinda azaremerwa aho azahabwa inka kuri buri tsinda.

Intego nyamukuru yayo ni ukugaragaza uruhare rw’umugore mu iterambere ry’igihugu, kwigisha abagize amatsinda uburyo bwo korora bya kijyambere, gutegura umushinga uciriritse ubyara inyungu, kugaragaraza akamaro ko gukorera mu makoperative, gukora igenamigambi mu byo bakora byose n’ibindi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages