Agasantere ka Murambo kagira isoko rirema ku Cyumweru ariko iminsi yose usanga abantu ari urujya n’uruza kubera serivisi z’ubucuruzi zihaboneka harimo ibyuma bisya, inzu bogosheramo, gusudira n’ibindi bikenerwa na benshi mu buzima bwa buri munsi.
Abatuye i Janja bavuga ko baruhutse kurara rwantambi bajya gushakira serivisi z’ubucuruzi iyo bigwa, urubyiruko rubona imirimo, abakuru bahanga ibikorwa bibyara inyungu ndetse baranabyagura, bose babikesha umuriro w’amashanyarazi begerejwe mu myaka ibiri ishize by’umwihariko mu gasantere ka Murambo.
Abakoreraga muri aka gasantere mbere yo kubona umuriro, bavuga ko bakoreshaga imbaraga nyinshi kandi umusaruro ukaba muke naho abandi biganjemo urubyiruko ngo bari barabuze aho bahera bahanga imirimo.
Bariyanga Sylvestre, umugabo ufite abana bane, avuga ko mbere yashoboraga kumara iminota 30 akirwana no kwatsa icyuma gisya gikoresha mazutu ariko aho atangiriye gukoresha amashanyarazi byaroroshye ku buryo n’umwana muto yabasha kwatsa iyi mashini kuko bitagisaba imbaraga.
Ati “Gukoresha imashini z’umuriro ntabwo bivunanye kandi zinjiza amafaranga aruta ayo gukoresha mazutu. Umuriro w’amafaranga 500 ukorera amafaranga arenga 2000, naho mazutu y’amafaranga 2000 yungukaga 1000 gusa. Ubu niteje imbere muri iyi myaka ibiri n’igice mbikesha uru rusyo rukoresha amashanyarazi. Nashoboye kubaka inzu nziza ifite agaciro k’amafaranga arenga miliyoni eshanu, ngura n’indi ya miliyoni imwe mu isoko. Ibyo byose nabikuye muri izi mashini zikoresha umuriro.”
Bariyanga avuga ko yamaze kugura ibikoresho by’ikindi cyuma gisya gihagaze amafaranga miliyoni imwe akaba arindiriye ko ahabwa konteri y’umuriro uhagije (triphasé/Three-phase) mu gace ashaka kugikoresherezamo mu rwego rwo kwagura ibikorwa akarushaho kwiteza imbere.
Iyamuremye Jean de Dieu, avuga ko yarangije kwiga imyuga yibaza icyo azakora ariko akibona umuriro i Murambo ngo yahise atangira gusudira akaba amaze kwiyubakira inzu, afite n’imashini eshatu zisudira harimo iyo yaguze vuba amafaranga ibihumbi 350, zizamufasha gutangira gukora inzugi n’amadirishya by’icyuma akajya abigurisha.
Maniraguha Evariste, umusore ukiri muto ufite inzu yogosheramo, yadutangarije ko ubwo bari batarabona umuriro yari yarabuze icyo akora ariko ubu kogosha bimwinjiriza arenga ibihumbi 40 ku kwezi kandi yahaye akazi rumwe mu rubyiruko rugenzi rwe.
Abaturage babonera ibyo bakeneye hafi
Uwimana Jeanne, umukecuru utuye i Murambo, avuga ko abona ari iterambere kuba bafite umuriro ubaha umucyo kandi akabona ibyo akeneye hafi ye. Ati “Ubu nje gusesha ifu y’igikoma kandi umuntu aranyaruka hano agahita abona ifu akisubirira mu mirimo yindi. Umuriro utaragera hano twajyaga gusesha iriya mu Gakenke tugakora urugendo rw’amasaha atatu no kugaruka andi atatu, ugasanga duhora twikoreye imizigo ku mutwe, tukazinduka ijoro tukagaruka irindi.”
Munyakazi Telesphore, umusaza utuye Mugeshi ho muri Janja, avuga ko umuriro wanabahaye umutekano mwinshi ku buryo na nijoro bagenda nta kwikanga ikibi ndetse abakora akazi bakagakomeza n’igihe bwije.
Mbonyurukundo Venuste ati “Umuriro utaragera hano hari mu icuraburindi, warahageze ibintu byabaye byiza, aba bose basudira bari barabaye abashomeri, amafirigo barayazanye mu tubari hose arahari. Uwabonye amafaranga anywa ikonje agatumiza n’ishyushye. Ubu nsigaye mbona byeri ikonje nkananywera ahantu habona.Ubu n’iyo nkeneye gusudira moto bikorerwa muri iyi santere, mbere byarandushyaga ngenda nyisunika kugera mu Gakenke.”
Gukwirakwiza umuriro birihuta
Leta y’u Rwanda yiyemeje kwihutisha ikwirakwizwa ry’umuriro ukazaba wageze ku Banyarwanda 70% bitarenze 2018 kandi uduce tw’icyaro n’ahakorerwa ibikorwa bibyara inyungu hakibandwaho by’umwihariko nk’uko Umugwaneza Clementine, umuhuzabikorwa wa gahunda yo gukwirakwiza umuriro (EARP) mu Kigo gishinzwe guteza imbere Ingufu (EDCL) abivuga.
Ati “Ubu uduce tugera ku 2462 dukorerwamo ibikorwa bibyara inyungu twagejejweho umuriro w’amashanyarazi. Muri two harimo amashuri, ibigo bitanga serivisi z’ubuvuzi, amakusanyirizo y’amata, amasoko n’ibindi.”
Umugwaneza avuga ko Akarere ka Gakenke ari kamwe mu duce twitaweho cyane kuko kagifite umubare muto w’abagerwaho n’umuriro, hakaba hari intego yo guha umuriro ufatiye ku mirongo minini imiryango 2300 muri uyu mwaka naho abarenga 4650 bamaze guhabwa amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba.



















TANGA IGITEKEREZO