Ishyirahamwe ry’abafite ubumuga ryo mu karere ka Gasabo, ryashyikirije ubuyobozi bw’ako karere, inkunga ingana n’amafaranga y’u Rwanda 402.500, mu rwego rwo gushyikira ikigega cy’iterambere Agaciro.
Igikorwa cyo gutera inkunga Agaciro Df cyagezweho mu nama rusange ngarukamwaka y’abafite ubumuga bo mu karere ka Gasabo, yabaye ku wa gatandatu tariki ya 19 Ukwakira 2013, hasuzumwa ibikorwa byakozwe mu 2012-2013 n’ibiteganywa gukorwa 2013-2014. Banasuzumye kandi imikoreshereze y’ingengo y’imari yatanzwe muri uwo mwaka wa 2012-2013.
Uwamariya Florentine, umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abafite ubumuga mu karere ka Gasabo, yavuze ko kuri ubu abafite ubumuga bafite ubushobozi n’uburenganzira nk’ubw’abandi bantu, bitandukanye no mu bihe bihe byo hambere aho bahabwaga akato. Agira ati “Inkunga dutanga itugarukira mu bikorwa by’iterambere ry’igihugu. Gutanga inkunga mu kigega Agaciro ni ukwiyubakira igihugu twese dufatanyije.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo wungirije ushinzwe ubukungu Munara Jean Claude, yasabye abafite ubumuga kwirinda ingeso mbi yo gusabiriza, kandi ko hagiye gukorwa ibarura kugira ngo hamenyekanye icyaba kibatera iyo ngeso itari nziza kuri bamwe kandi bagafatirwa ibihano abo bigaragayeho. Ku babikora babitewe n’ubukene, bo bagashakirwa ubufasha kugira ngo bave muri izo ngeso. Abashimira inkunga yabo mu kubaka igihugu.



















TANGA IGITEKEREZO