Umurenge wa Gikomero umwe mu mirenge 15 igize akarere ka Gasabo, urakataje mu guteza imbere abaturage no kubakura mu bwigunge. Kwigira no kwiteza imbere akaba ari intego nyamukuru abaturage bashyize imbere, kuko biyuzurije inzu Umurenge SACCO ukoreramo, abaturage 16 bagahabw inka za kijyambere.
Ku wa Gatanu tariki ya 27 Ukuboza 2013, ubuyobozi bw’uwo murenge bwamurikiye abaturage ibikorwa by’indashyikirwa bagezeho bafatanyije ubwabo birimo inzu Umurenge SACCO ukoreramo ifite agaciro ka miliyoni makumyabiri n’enye z’amafaranga y’u Rwanda (24,000,000Rwf), yubatswe n’abanyamuryango ubwabo. Hatashywe kandi ibyumba by’amashuri bine (4) bifite agaciro ka miliyoni mirongo itatu n’ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda (32,000,000Rwf).
Binyuze mu murenge SACCO, abaturage bane bahawe moto imwe ifite agaciro ka miliyoni imwe n’ibihumbi Magana ane y’amafaranga y’u Rwanda (1,400,000Rwf), Koperative Abavumbuzi yahawe icyuma gishya ibinyampeke gifite agaciro ka miliyoni imwe n’ibihumbi Magana abiri y’amafaranga y’u Rwanda (1,200,000Rwf) na ho abaturage 16 bahabwa inka muri gahunda ya Girinka Munyarwanda, burin ka ifite agaciro k’amafaranga ibihumbi Magana atatu na mirongo itanu (350,000Rwf).
Abaturage kandi bamurikiwe ibindi bikorwa birimo icyumba cy’imyidagaduro cyubakwa ku nkunga ya RLDSF hamwe n’IRERERO ku nkunga ya Imbuto Foundation na Unicef, biteganyijwe ko imirimo yo kucyubaka izasozwa muri Gashyantare 2014.
Sindibona Olivier, umwe mu bahawe moto atangaza ko hari aho agiye kwigeza kuko nta muntu azongera gukorera, ahubwo azahinduka umukoresha. Agira ati “ubundi nakoreraga undi muntu, ariko nanjye mbaye umushoramari, ngiye gukora nikorera ndusheho kwiteza imbere.”
Mukakinani Alphonsine, umuyobozi wa Koperative Abavumbuzi yahawe icyuma gishya ibinyampeke, agira ati “Tugize amahirwe menshi kuko ubundi byadusabaga gukora ingendo tujya gushaka ahari urusyo, utashoboraga kugerayo agakoresha urusyo rwa gakondo.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gikomero Kalisa Jean Sauveur, mu kiganiro na IGIHE yadutangarije ko ibikorwa byose by’iterambere bamaze kugeraho, badafatanyije n’abaturage ntacyo bakwishoborera. Ashimira abaturage b’umurenge ayobora uruhare rwabo mu bikorwa by’iterambere.
Depite Munyangeyo Theogene witabiriye imurikabikorwa mu murenge wa Gikomero, yasabye abaturage kudasubira inyuma mu bikorwa by’iterambere. Abashishikariza gukomera ku ntego yo kwigira no kwiteza imbere, ariko kandi anabasobanurira ibijyanye na Gahunda ya Ndi Umunyarwanda, anabasaba gukomera ku ndangagaciro z’ubunyarwanda.
Uyu murenge w’icyaro n’ubwo ubarizwa mu karere ka Gasabo kamwe mu tugize Umujyi wa Kigali, uri kuri Kilometero 31 uvuye ku muhanda wa Kaburimbo, ahamenyerewe kuri 15. Kuva kuri uwo muhanda kugera i Gikomero bitwara amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitatu (3,000Rwf) kuri moto, kuko nta modoka zitwara abagenzi zikorerayo. Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo bwabemereye kubatunganyiriza umuhanda ukaba nyabagendwa.



















TANGA IGITEKEREZO