Abahinzi b’umuceri bakorera mu gishanga cya Ntende mu Karere ka Gatsibo barasabwa gukoresha ifumbire y’ikinini cya Ire, kuko byagaragaye mu bushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi RAB ndetse n’ikigo mpuzamaganga cyita k’ubuhinzi n’uburumbuke bw’ubutaka IFDC (International Festilizer Development Center ) ko umusaruro wiyongereye ku kigereranyo cya 26%.
Ubu bushakashatsi bwakorewe mu bishanga 19 bihingwamo umuceri hirya no hino mu gihugu.
Semukera Landouard, ushinzwe ubuhinzi mu kigo mpuzamahanga cyita ku iterambere ry’ubuhinzi n’uburumbuke bw’ubutaka IFDC, atangaza ko ubu buryo bushya butaje guhindura uburyo bwari busanzweho ahubwo ngo buje kubwunganira hirindwa ifumbire ingana na 2/3 yangirikaga.
Yagize ati "Ubu buryo bushya bwo gukoresha ifumbire y’ikinini cya Ire, buje kunganira uburyo bwari busanzweho hirindwa ifumbire yangirikaga kubera uburyo bakoresha bwo kumisha ifumbire mu myaka, hakaba ubwo imwe itwarwa n’amazi yo mu bishanga".
Yakomeje agira ati "Abaturage bakoreshaga amafaranga menshi bagura amafumbire ndetse ugasanga banabona umusaruro muke, ariko umuhinzi wakoresheje ifumbire yikinini cya Ire abona umusaruro wikubye hafi inshuro ebyiri ukurikije uwo yabonaga ".
Bamwe mu bahinzi b’umuceri batangiranye n’iri gerageza ry’ifumbire y’ikinini cya Ire, bavuga ko babonye umusaruro mwishi ukurikije uwo babonaga.
Asiimwe Judith ni umuhinzi w’umuceri ukorera mu gishanga cya Ntende avuga ko yahinze umuceri kuri Are 5, akoresha ifumbire y’ikinini cya Ire, akaba yarabonye umusaruro mwinshi cyane ukurikije uwo yabonaga.
Ati "Mbere nezaga ibiro 300 ariko nyuma yaho nkoresheje ubu buryo bushya bwo gukoresha ifumbire y’ikinini cya Ire nejeje ibiro 730 by’umuceri, nkaba ngiye gushishikariza abandi bahinzi bagenzi banjye gukoresha ubu buryo kuko bwampaye umusaruro mwiza".
N’ubwo RAB na IFDC bashishikariza abahinzi b’umuceri gukoresha ifumbire y’ikinini cy’ifumbire ya Ire, mu Rwanda usanga amakoperative yose atabasha kugerwaho n’iyi fumbire ku buryo bworoshye kubera ko mu gihugu hari imashini 2 gusa zikora ibyo binini, imwe iri mu Karere ka Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba indi iri mu Karere ka Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba.
Semukera Landouard avuga ko bagiye gushishikariza amakoperative yahawe izo mashini kujya bakora ibinini byinshi kugira ngo bigere no ku yandi makopereve bityo babe bakongera umusaruro bose ku rwego rumwe.
Iri koranabuhanga ryo gukoresha ifumbire y’ibinini bya Ire , ryatangiriye mu gihugu cya Bangladesh.
Ku bufatanye na IFDC na MINAGRI mu mpera z’uyu mwaka wa 2014, barateganya gutumiza izindi mashine 10 zizaza kunganira iziri mu gihugu. .
Igishanga cya Ntende gifite ubuso bungana na Hegitare 900, gihuza Imirenge ya Rugarama, Rwimbogo, Gitoki yo mu Karere ka Gatsibo ndetse n’Umurenge wa Murundi mu Karere ka Kayonza.
Koperative y’abahinzi b’umuceri ya Coproriz Ntende ifite abanyamuryango bagera kuri 4120.



















TANGA IGITEKEREZO