Mu nteko rusange yabaye tariki ya 24 z’ukwezi gushize, Abasenateri batumije Minisiteri ifite ibikorwa remezo mu nshingano (MININFRA) ngo itange ibisobanuro mu magambo ku idindira ry’imwe mu mishinga itegerejweho igisubizo cy’amashanyarazi adahagije mu Rwanda.
Umunyamabanga wa Leta muri MININFRA ufite ingufu mu nshingano, Kamayirese Germaine, yasabwe ibisobanuro byimbitse ku idindira ry’Umushinga wa KivuWatt, mu bisubizo bye abasenateri bamenyeramo ko rwiyemezamiro afite ikibazo cy’ikoranabuhanga ridahagije,ibibazo bibyara ibindi.
Mu bisubizo bye, Kamayirese ntiyahishe abasenateri ko Guverinoma y’u Rwanda ihangayikishijwe bikomeye n’uyu mushinga weguriwe uwikorera ukomeje kudindira kandi wari witezweho ibisubizo bibiri ku bibazo bibiri.
Uyu muyobozi yasobanuye ko uyu rwiyemezamirimo yashoye miliyoni zisaga 180 z’amadolari ya Amerika ngo abyaze umusaruro gaz iri mu Kiyaga cya Kivu ihora yikangwamo guteza ibiza byahitana abantu, ibyare ingufu z’amashanyarazi zigera kuri Megawatt 25.
Umunyamabanga wa Leta Kamayirese yasobanuriye abasenateri ko ubusanzwe imirimo yo kubaka uruganda rucukura iyi Gaz Methane yarangiye, ariko rwiyemezamirimo akazitirwa n’ikibazo cy’ikoranabuhanga ryo kuvoma gaz ryamubanye iyanga bitewe n’ubugari bw’umushinga.
Muri ibi bisobanuro bye yagaragaje ko nubwo uyu mushinga wadindiye bikomeye, igisubizo kiri gushakirwa mu gufasha no korohereza rwiyemezamirimo kugera ku ntego ze, kuko ingano y’amafaranga amaze gushora igaragaza ko afite ubushake bwo kubona amashanyarazi nk’uko yabisezeranye.
Yagize ati “Ni ikibazo rero mu by’ukuri kitugoye nka Guverinoma,kuko uyu mushinga umaze kudindira ku buryo bukabije. Ariko nanone tureba ko uriya muntu umaze gushora miliyoni hagati ya 180 na 190 z’amadorali atarabona amashanyarazi ntabwo byoroshye nk’umuntu ku giti cye kumusunika kandi bigaragara ko na we arimo ashora amafaranga kugira ngo na we abashe kubona amashanyarazi. Kandi dukomeza gukurikiranira hafi ngo turebe uko twamufasha mu byo abura byose.”
Kamayirese yijeje ko bakomeje gukorana inama na rwiyemezamirimo hareberwa hamwe inzitizi ahura nazo ngo hashakwe umuti wo kuzikuraho, birinda ko yagwa mu yananirwa kugera ku ntego ye leta na yo igahomba amashanyarazi imwitezeho.
Ingingo y’uko rwiyemezamirimo yabuze ikoranabuhanga rihagije yateye Abasenateri benshi kwibaza ku buhanga bwe, bamwe batangira kugira icyikango bakemanga ko yazayicukura nabi ikaba yashwanyuka igahitana abantu, itaretse no kwangiza ibintu.
Umwe mu bagaragaje impungenge cyane ni Senateri Prof Karangwa Chrisologue wagaragarije Inteko Rusange ko gucukurana ubuswa Gaz Methane ari byo bifite ingaruka nyinshi cyane kurusha kuyirekera mu Kivu.
Senateri Prof Karangwa yavuze ko abona abahawe gucukura iyi gaz basa n’abatiyizeye ku ikoranabuhanga mu buryo bugaragaza ko basa n’abari gukorera ubushakashatsi kuri uyu Mushinga u Rwanda rufata nk’uwagaciro gakomeye.
Yagize ati “Kuvana iyo gaz mu kivu rero ugerageza gukoresha ikoranabuhanga utabanje gukoreraho ubundi bushakashatsi ahandi ugira uti ‘wenda nibyamera nabi bimerere nabi aho ngaho’ ariko bigahera iwacu, ese burya iryo koranabuhanga ririho rigeragerezwa hariya bibaturikanye byagenda gute?”
Uyu musenateri yasabye ko Guverinoma yacungana amakenga icukurwa rya Gaz Methane mu Kivu kugira ngo icyari cyitezweho igisubizo cy’amashanyarazi make n’umutekano ku baturiye ikiyaga, kidahinduka aka wa mugani w’Abanyarwanda ngo ‘umutego mutindi uturikana nyirawo’.
Umunyamabanga wa Leta Kamayirese yagaragarije abasenateri ko Guverinoma izirikana ko Gaz Methane ari uburozi bushobora kuba bwateza ibiza byagirira nabi abantu, bityo hashyizweho urwego rushinzwe gukurikirana ‘Monitoring’ uko uyu mushinga ushyirwa mu bikorwa, hiringwa ko izi ngaruka zagaragajwe zibaho.
Ubushakashatsi bugaragaza ko Ikiyaga cya Kivu kirimo Gaz Methane ingana na Megawatt 700, bisobanuye ko u Rwanda rubishoboye rwacukuramo ingana na Megawatt 350, Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo nayo igasigarana izindi.
Muri Kontaro ya KivuWatt byari biteganyijwe ko hazacukurwa Megawatt 100, ariko igice cya mbere cyo gucukura Megawatt 25 gisa nigikomeje kunanirana.
Idindira ry’uyu mushinga, ni kimwe mu bikomeje gutuma Sena igira impungenge z’uko intego u Rwanda rwihaye yo kuba rufite amashanyarazi angana na megawati 563 acanira 70% by’abaturage yagerwaho bigoranye.
Senateri Mukankusi Perine we yagaragaje ko icyizere cyo kubona Megawatt 444 mu myaka ibiri kikiri gike, icyakora Umunyamabanga wa Leta muri MININFRA ufite ingufu mu nshingano we yahamije ko intego izagerwaho nta kabuza.
Ati “Ni impungenge buri wese yakwibaza;ariko turahamya ko izi MW tuzaba twazibonye.”
Kamayirese asobanura ko imibare igaragaza ko ubu u Rwanda rugize MW 165,5 zigiye kwiyongeraho izindi 70 muri uyu mwaka. Muri 2016/2017 ahamya ko amashanyarazi azongerwaho MW 58, maze muri 2017/2018 hakongerwaho izindi 250.
Amashanyarazi Leta y’u Rwanda yizera kugeraho muri 2017, ivuga ko azava ku ngomero z’amashanyarazi, kuri gaz methane, amashyuza ndetse no ku mirasire y’izuba. Hari kandi n’undi wa Ethiopia yitezweho kuzohereza Megawatt zibarirwa muri 400 mu 2017.



















TANGA IGITEKEREZO