Mu buhamya bw’uyu mugore umaze kwiteza imbere mu bucuruzi, yavuze ko bwa mbere atangira ubucuruzi yaranguraga igitebo cy’ ibijumba kimwe akacyikorera ku mutwe, cyangwa akarangura ibasi y’inyanya, akajyana mu midugudu itandukanye ituyemo abaturage, bakamugurira ku giciro cyo hasi.

Uwamahoro Clemantine wize amashuri abanza gusa ( Primaire) yavuze ko yatangiye ubucuruzi nyuma yo kubona ko nta mashuri afite ngo amubesheho.

Ubwo yatangiraga ubucuruzi, ngo igitebo cy’inyanya yakiranguraga amafaranga ibihumbi bine, icy’ibijumba akakirangura 1500 Frw.

Yavuze ko byari bigoye kuko byamusabaga kugenda yikoreye ku mutwe ibyo yacuruje, ariko kuri ubu byamugejeje kuri byinshi dore ko yamaze kwiyubakira inzu, akora ubuhinzi bugezweho bw’urutoki akaranguza n’ibiribwa.

Yagize ati “ Maze kubonamo ibihumbi Ijana nibwo natinyutse kwaka inguzanyo bampa ibihumbi 200 Frw nongera ku yanjye biba ibihumbi 300 Frw nzamura ubucuruzi bw’ibishyimbo. Nabifatanyaga no guhinga urutoki no gukora ubworozi bw’inka, kuri ubu nta kibazo mfite”.

Uwamahoro yavuze ko yagerageje neza gukoresha neza inguzanyo yahawe, kugira ngo atayicunga nabi agasubira hasi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ umurenge wa Giti, Bisengimana Jamvier yavuze ko Uwamahoro ageze ku bikorwa by’indashyikirwa, ashishikariza n’abandi bagore gukorana n’ibigo by’imari.

Uwamahoro ni umwe mu bagore bashimiwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Ukwakira, ubwo hizihizwaga umunsi wahariwe ‘Umugore wo mu Cyaro’.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancilla yavuze ko uyu munsi ukwiriye kubera isomo abandi bagore batariteza imbere, bagaharanira kwivana mu bukene kuko bafite ubushobozi.

Uwamahoro avuga ko iterambere afite arikesha gukorana n'ibigo by'imari
Uwamahoro avuga ko iterambere afite arikesha gukorana n'ibigo by'imari
Uwamahoro avuga ko yatangiye ubucuruzi nta cyizere afite, ariko umuhate no kwiyemeza bikamufasha gutera imbere
Uwamahoro avuga ko yatangiye ubucuruzi nta cyizere afite, ariko umuhate no kwiyemeza bikamufasha gutera imbere
Guverineri Nyirarugero yasabye abandi bagore kwitinyuka, bagakura amaboko mu mifuka
Guverineri Nyirarugero yasabye abandi bagore kwitinyuka, bagakura amaboko mu mifuka
Guverineri Nyirarugero (ibumoso) na Meya wa Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel ubwi bitabiraga umunsi w'umugore wo mu Cyaro wizihirijwe mu murenge wa Giti
Guverineri Nyirarugero (ibumoso) na Meya wa Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel ubwi bitabiraga umunsi w'umugore wo mu Cyaro wizihirijwe mu murenge wa Giti
Abagore bo mu cyaro basabwe kwitinyuka
Abagore bo mu cyaro basabwe kwitinyuka