Imitangire myiza y’inguzanyo ishobora kuzamurwa kugera ku bwizigame bwa 416 kandi amashyirahamwe yo kuzigama no kuguriza (SACCO) yemeye guhindura imikorere. Uburyo bushya bw’imikoranire buzatuma abakiriya ba SACCO babikuriza amafaranga yabo aho ari ho hose hatitawe kuho bafungurije konti zabo.
John Rwangombwa, Guverineri wa Banki Nkuru yabwiye The New Times ko guhuriza hamwe izi koperative bisa n’aho byarangiye ko harimo gutunganywa uburyo zizajya zikora.
Yagize ati “Turimo gukorana n’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative kikanorohereza abantu kubona inguzanyo mu gutunganya uburyo izi SACCO zizajya zikora. Ibi bikazatuma zimera kimwe kuko zizaba zikoresha uburyo bumwe.”
Rwangombwa yongeyeho ko Nanki Nkuru y’Igihugu igiye gushyira ikoranabuhanga mu mikorere ya za SACCO mu rwego rwo kurushaho kunoza imikorere yazo.
Yagize ati “Ikoranabuhanga rizanoza imikorere ndetse ryoroshye kuvumbura no gukumira amakosa ashobora guterwa n’ubu buryo bushya.”
Imibare ituruka muri banki nkuru igaragaza ko kubitsa byazamutse ku kigero cya 31.5 ku ijana kuko zari milliyoni 28.2 muri 2012 zikaba miliyoni 37 muri 2013. Umutungo wo wiyongereye ku kigero cya 33.5 ku ijana kuko zari milliyoni 40.9 zikaba milliyoni 54.7.



















TANGA IGITEKEREZO