Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi, Minagri, ivuga ko iyi mihanda izubakwa binyuze mu mushinga wo kubaka imihanda mito mu gihugu hose mu mwaka wa 2017.
Umuyobozi Mukuru Ushinzwe igenamigambi muri Minagri, Octave Semwaga avuga ko iyi mihanda izubakwa izafasha abahinzi cyane mu kugeza umusaruro wabo ku masoko.
Ati " Icyo tugamije ni ukurandura ubukene. Iyi mihanda izabigiramo uruhare rukomeye kuko izafasha abahinzi gutwara umusaruro wabo uva mu bishanga bawujyana ku masoko.”
Semwaga anavuga ko iyi mihanda izakorwa binyuze muri gahunda y’Imbaturabukungu ya kabiri, EDPRS 2, miliyoni 40 z’Amayero, angana na miliyari 32 na miliyoni 680 akaba ariyo mafaranga azakoreshwa, akaba ari inkunga y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, EU, Banki y’Isi n’igihugu cy’u Bholandi.
Semwaga agasanga hakenewe ubufatanye mu kubungabunaga iyi mihanda ngo itangirika, binyuze mu gitekerezo cy’abaturage cyo gushyiraho amatsinda ashinzwe gusana ibidukikije.
Josephine Mupenzi, ukuriye Koperative y’Abahinzi b’umuceri mu Karere ka Huye, avuga ko iyi mihanda ibafasha cyane mu gutwara umusaruro.
Ati “Mu minsi yashize twezaga umusaruro ugahera mu rugo kubera kutagira aho kuwuhunika cyangwa imihanda yo kuwujyana ku masoko, ariko ubu ufite igare cyangwa ingorofani ashobora kujyana ibyo yejeje ku bubiko cyangwa ku isoko.”
The New Times ivuga ko mu isuzuma riheruka gukorwa mu cyumweru gishize ku mihanda mito yakozwe igamije gufasha abahinzi, ibirometero 945 byakozwe mu ngengo y’imari ya 2013-2014, naho ibirometero bibarirwa muri 404.248 byavuguruwe mu ngengo y’imari ya 2014-2015.



















TANGA IGITEKEREZO