00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hahanzwe imirimo isaga miliyoni imwe: Ikibazo cy’ubushomeri kiri kuvugutirwa umuti

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 23 January 2024 saa 08:58
Yasuwe :

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko mu myaka irindwi ishize hahanzwe imirimo mishya irenga miliyoni imwe n’ibihumbi 100, yakuye benshi mu bushomeri, ndetse ngo haracyashyirwa imbaraga mu guhanga indi mirimo mishya hagamijwe kurandura ubushomeri by’umwihariko mu rubyiruko.

Mu 2017 ubwo hatangazwaga gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi, ingingo yasamiwe hejuru n’urubyiruko kimwe n’abatari bafite imirimo ni iyo guhanga imirimo mishya ibihumbi 200 buri mwaka.

Mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 19 yabaye tariki 23-24 Mutarama 2024, Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yatangaje ko ku byerekeye guhanga imirimo, mu myaka irindwi byari biteganyijwe ko hazahangwa imirimo miliyoni imwe n’ibihumbi 500.

Imirimo myinshi mishya yahanzwe binyuze mu guteza imbere inganda n’ibindi bikorwaremezo bigamije gushyigikira gahunda yo gushyigikira ibikorerwa mu Rwanda (Made In Rwanda).

Ati “Hakomejwe gahunda yo kubaka inganda nshya no kongera ubushobozi bw’izisanzweho. Mu nganda nshya zubatswe harimo izikora imiti cyangwa se ibijyanye n’ibyo kwa muganga, izikora ibikoresho by’ubwubatsi, ubu Abanyarwanda bagura amabati akorewe mu Rwanda, ndetse n’ibijyanye n’ibyuma bikorwa mu Rwanda, ndetse n’izindi nganda zitunganya ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi.”

Mu minsi ishize mu Bugesera hatashwe uruganda ruvanga ifumbire mvaruganda, ruzajya rutunganya toni ibihumbi 100 ku mwaka, rukazafasha abahinzi bo mu Rwanda no mu karere kubona ifumbire ijyanye n’ubutaka bwabo.

Minisitiri Dr Ngirente yahamije ko Guverinoma “izakomeza guhanga no kwagura ibikorwaremezo biri aho twise ibyanya by’inganda, ishyiramo ibikorwaremezo kugira ngo abashoramari babizamo bakore akazi kabo ku buryo buboroheye.”

Yavuze ko intego igihugu cyari cyihaye mu 2017 ari iyo guhanga imirimo nibura ibihumbi 200 buri mwaka.

Ati “Ubu rero tukaba twarashoboye guhanga imirimo ingana na miliyoni imwe n’ibihumbi 100. Urugendo ruracyari rurerure kuko abantu bakeneye akazi cyane cyane urubyiruko baracyahari, gufatanya rero n’abikorera tugahanga imirimo irenzeho myinshi ni urugendo rurerure ariko turarukomeza.”

“Guverinoma ikomeje gushyira imbaraga muri iyi gahunda ifatanyije n’inzego zose ku buryo ikibazo cy’ubushomeri nubwo kitaranduka burundu ariko twakigabanya.”

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare igaragaza ko mu 2022, impuzandengo y’ubushomeri mu Banyarwanda yari kuri 20.5%, na ho mu rubyiruko ubushomeri bwari buri kuri 25.6% muri uwo mwaka.

Iyi mibare yerekana ko mu bize Kaminuza ubushomeri bwari kuri 17.3%, mu basoje amashuri yisumbuye mu masomo rusange buri kuri 22.9% mu gihe ku bize imyuga n’ubumenyi ngiro bo ubushomeri bwari buri ku ijanisha rya 17.9%.

Inzego zitandukaye zikangurira urubyiruko kwiga imyuga na tekiniki kugira ngo bashobore kubona akazi mu Isi igezweho iyobowe n’ikorana buhanga.

Banasabwa kandi kubyaza umusaruro amahirwe yagiye ashyirwa mu turere dutandukanye arimo ibigo by’urubyiruko, udukiriro n’ibindi bigamije kugabanya imibare y’abatagira imirimo.

Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente yahamije ko u Rwanda ruzakomeza guhanga imirimo mishya rugahashya ubushomeri
Mu ruganda rutunganya televiziyo mu Rwanda, hakora Abanyarwanda barenga 30, biganjemo abakobwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages