Babisabwe ubwo bahuriraga hamwe ku wa 10 Ukuboza 2021 mu nama nyunguranabitekerezo yitwa "Huye PSF Day", berekwa amahirwe y'ishoramari ari mu karere ka Huye, banasobanurirwa amahirwe yashyizweho abafasha kuzahura ubucuruzi bwahungabanijwe na Covid-19 kugira ngo bakomeza kwiteza imbere.

Bamwe mu bacuruzi bakorera mu karere ka Huye bavuze ko guhurizwa hamwe na ba rwiyemezamirimo bibafitiye akamaro, bavuga ko bifuza ko byajya bibaho kenshi kugira ngo barusheho kuganirira hamwe ibyabateza imbere.

Shirubwiko Jean de Dieu ati “Tuba dukeneye guhura kugira twungurane ibitekerezo netse no gukora urugendoshuri kugira ngo twigire no ku bandi bidufashe. Byaba byiza bigiye bibaho kenshi gashoboka.”

Uwambaza Christine udoda imyenda na we yavuze ko nk’umuntu ubimazemo imyaka 16, abona ibiganiro bagize babyungukiyemo byinshi bitandukanye.

Ati “Ibiganiro nk’ibi bidufasha kungurana ibitekerezo no kwigiranaho no kujya inama kugira ngo tunoze ibyo dukora.”
Kajuga Jérôme nk'umwe mu baturage bavuka mu Karere ka Huye akaba n'umuyobozi w'Umuryango Mountain Club Sports Ibisumuzi ukora ubukerarugendo bushingiye ku muco cyane cyane mu Bisi bya Huye no mu mujyi wa Huye, yavuze ko bimwe mu bikorwaremezo biri muri aka karere ari amahirwe yo kuba byashorwamo imari.

Ati “Duhereye kuri Kaminuza ndetse n’ishyamba rihari hashobora gushorwamo imari cyane ko harimo ibiti by’ubwoko bwinshi abenshi batazi baba n’abahize dore ko tuhiga twahatemberega dufata akayaga gusa ariko ntihagire uwatekereza kuhakorera ubushakashatsi byibura ngo tumenye ikirimo. Ibisi bya Huye kwa Nyagakecuru ni ahantu hari amateka atangaje amaze imyaka 500. Ni hakeya ushobora gusanga amateka ya Ruganzu muri iki gihugu.”

Umuyobozi w'urugaga rw'abikorera mu Karere ka Huye, Egide Kayitasire, yavuze ko uyu munsi bawuhariye abikorera kugira ngo baganire ku iterambere ry'akarere kabo kandi ko buri mwaka bazajya bagira uyu mwanya.

Ati “Twashatse ko abikorera hano i Huye twajya duhura tukaganira ku iterambere ry’akarere kacu ndetse tukanareba n’icyerekezo cy’ejo hazaza kandi buri mwaka mu Ukuboza tuzajya tugira ibiganiro biduhuza n’ubuyobozi bw’akarere.”

Umuyobozi w'Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yasabye abikorera n’abashoramari ndetse n'abafatanyabikorwa gukorera hamwe kuko muri iki gihe nta muntu utera imbere wenyine.

Yababwiye guhurira hamwe ari umwanya mwiza wo kureba ibyo bagezeho ndetse n’aho bagize intege nke. Yavuze ko mu myaka ikurikira hazajya habaho kwiyemeza umushinga runaka ushobora kugirira akamaro akarere bakawushyira mu bikorwa.

Imishinga yamurikiwe muri ibyo biganiro harimo nko kubaka bimwe mu bikorwaremezo nk'imihanda, inyubako zitandukanye ndetse banasobanurirwa uburyo uwikorera ashobora kubonamo inguzanyo.

Hasobanuwe ko uwo munsi bawuhariye abikorera kugira ngo baganire ku iterambere ry'akarere kabo kandi ko buri mwaka bazajya bagira uyu mwanya
Hasobanuwe ko uwo munsi bawuhariye abikorera kugira ngo baganire ku iterambere ry'akarere kabo kandi ko buri mwaka bazajya bagira uyu mwanya
Abikorera n'abafatanyabikorwa bahuriye hamwe banasobanurirwa amahirwe yashyizweho abafasha kuzahura ubucuruzi bwahungabanyijwe na Covid-19
Abikorera n'abafatanyabikorwa bahuriye hamwe banasobanurirwa amahirwe yashyizweho abafasha kuzahura ubucuruzi bwahungabanyijwe na Covid-19