Iyi nama y’iminsi ibiri iri kubera mu Mujyi wa Kigali muri Marriot Hotel yatangijwe kuri uyu wa 31 Kanama 2023, yitabirwa n’Umuyobozi Mukuru wa ISA, Dr. Ajay Mathur, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Eng. Uwase Patricie, ndetse n’abarimo abaminisitiri bahagarariye ibihugu 15 byo ku Mugabane wa Afurika.
Loni igaragaza ko abantu basaga miliyoni 600, ni ukuvuga 43% by’abayituye nta muriro w’amashanyarazi ubageraho.
Mu kiganiro abayitabiriye bagiranye n’itangazamakuru, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ingufu n’Amazi muri Ethopia , Dr. Eng. Sultan Wali, yavuze ko igihe ari iki ngo habe inama nk’izi zo gushakira umuti ibibazo byugarije Afurika birimo no kuba hafi kimwe cya kabiri cy’abatuye uyu mugabane badafite amashanyarazi.
Ati ‘‘Nk’uko tubizi kugira amashanyarazi biracyari hasi muri Afurika. Hafi 43% by’Abanyafurika babayeho badafite amashanyarazi, bisobanuye ko hafi miliyoni 600 z’Abanyafurika bari mu mwijima. Ibi bigomba guhinduka.’’
Umuyobozi Mukuru wa ISA, Dr. Ajay Mathur, yavuze ko iri huriro rifite ubushake bwo gukorana n’ibihubu bya Afurika mu gushyira hamwe hakemurwa ikibazo cy’ibura ry’amashanyarazi kiwugarije, hagashyirwa imbaraga mu guteza imbere ikoreshwa ry’ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba.
Ihuriro ry’ibihugu biharanira kubyaza umusaruro ingufu z’izuba (ISA) rigizwe n’ibihugu binyamuryango 38, abahagarariye 15 muri byo ariko byo ku Mugabane wa Afurika akaba ari bo bitabiriye iyi nama harimo n’u Rwanda rwayakiriye.
Iri huriro rifite intego ko nibura umwaka wa 2030 uzarangira rimaze gutanga ingufu zikomoka ku murasire y’izuba zingana na gigawatts ziri hagati ya 800-1000 ku Isi hose.
Muri iyi nama iri kubera i Kigali hanakomojwe ku kigega cyatangijwe na ISA cyiswe ‘Global Solar Facility’, aho amafaranga agera kuri miliyari 1$ akivuyemo azashyirwa mu mishinga iteza imbere ingufu z’amashanyarazi zikomoka ku mirasire y’izuba, ndetse bikazafasha mu kongera ibikoresho byifashishwa zishyirwaho birimo nka ‘Solar Home Systems’.
Muri gahunda y’igihugu yo kwihutisha Iterambere NST1 harimo ingingo ivuga ko Abanyarwanda bose bazaba bagerwaho n’amashanyarazi ku rugero rwa 100% bitarenze umwaka wa 2024, gusa ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire ryakozwe mu mpera za 2022 ryagaragaje ko 61% by’ingo zo mu Rwanda ari zo zifite amashanyarazi.
Eng. Uwase Patricie yavuze ko no kuba u Rwanda ruri gukorana n’imiryango mpuzamahanga nka ISA ari kimwe mu bizafasha u Rwanda kugera ku ntego.
Eng. Uwase yasobanuye ko igikoma mu nkokora imikoreshereze y’ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba mu Rwanda, ari ibiciro ku masoko bihanitse, ariko kuko imiryango nka ISA iri gushyira imbaraga mu ikorwa ry’ubushakashatsi ku cyakorwa hagamijwe iterambere, ari na ko ibyo bibazo bizajya bikurwaho hifashishijwe ibizajya biva muri ubwo bushakashatsi.
Amafoto: Harerimana Ramadhan



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!