00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibijumba bya kijyambere bigiye kugezwa mu turere 8 tw’u Rwanda

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 11 March 2015 saa 07:27
Yasuwe :

Umushinga Sustain/ Scaling up Sweeetpotato Through Agriculture and Nutrition in Rwanda watangije gahunda yo kuzamura ubuhinzi mu Rwanda n’imirire hifashishijwe ibijumba bifite ibara ry’umuhondo bikize kuri Vitamini A mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi mu Rwanda.

Uyu mushinga watangiye mu Rwanda muri Nyakanga 2014, utangizwa ku mugaragaro ku wa Kabiri tariki ya 10 Werurwe 2015 na Dr Jean Jaques Muhindo, Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB).

Yagaragaje ko muri raporo yasohowe n’ishami rya Loni ryita ku Bana (UNICEF) mu mwaka wa 2015 ivuga ku Rwanda, yerekana ko abantu bari hagati y’imyaka itandatu na 23 usanga 17% ari bo bafata ifunguro ryuzuye riba rigenwe.

Imibare itanga na Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko 44% bari mu nsi y’imyaka itanu bafite ikibazo cyo kugwingira, 12% bugarijwe n’ikibazo cyo kutagira ibiro byakagombye ikigero bariho.

Iyi mibare kandi yiyongeraho iya Banki y’Isi yatangaje ko u Rwanda rutakaza miliyoni 50 mu mafaranga y’imbere mu gihugu ashyirwa mu guha abaturage Vitamini n’izindi ntungamubiri za ngombwa.

Ukubura kw’izi ntungamubiri bitera ikibazo bamwe bitazi kiba ari inzara itagaragara.

Ibi bijumba ngo bigiye guhingwa mu turere umunani mu Rwanda mu gihe mu mushinga wa mbere wakwije ibya Orange byahingwaga mu turere tune. Uturere twiyongereyeho turimo Ruhango, Gicumbi, Rwamagana na Kayonza.

Simon Heck, Umuyobozi w’Umushinga Sustain akaba n’umuyobozi wa porogaramu mu kigo mpuzamahanga kigamije guteza imbere ibinyamafufu yavuze ko batangije iki gikorwa mu Rwanda bibanda ku “bijumba by’ibara ry’umuhondo” kubera ko bikize kuri vuitamini A imwe mu z’ibanze zikenewe mu mubiri w’umuntu.”

Ndirigwe avugana n'abanyamakuru

Mu Rwanda usanga abana bagera kuri 91% bafashwa ibibafasha kugira mu mubiri wabo vitamin A byibura kabiri mu kwezi.

Muhindo yagaragaje ko iyi vitamin iboneka mu bijumba, kimwe na Ndigwe Jean ushinzwe ubuhinzi bw’ibijumba muri RAB wavuze ko iyo umuntu ariye ibijumba biri hagati y’amagarama 100 na 200 z’ibi bijumba aba ariye Vitamini A zihagije mu mubiri we, agaca ukubiri n’uburwayi bw’amaso n’ubwo kutagira ubwenge buhagije.

Ibi bijumba iyo byungikanyije n’ibindi biribwa ngo bikemura ikibazo cy’abana bangana na 1/3 cy’abapfa ku Isi giterwa n’imirire mibi.

Uyu mushinga uje ukurikira undi wiswe SASHA, nawo waterwaga inkunga n’ubundi n’abafatanyabikorwa batangije iki cyiciro cya kabiri ni ukuvuga UKAid n’ikigo mpuzamahanga giteza imbere ibinyamafufu.

Abahinzi b’ibi bijumba mu Karere ka Muhanga bavuga ko bateye imbere biciye muri uyu mushinga wabafashije kugura imashini zibitunganya za miliyoni 80. Kuri ubu ngo biteje imbere bikabafasha kwikemurira ibibazo mu mirayngo yabo.

Simon Umuyobozi w'Umushinga Sustain

Mukanyamibwa Seraphine, agoronome mu Muryango w’Abagore w’abagore b’abakisiritu (Young Women Christian Association-YWCA) ufasha aba bahinzi basaga 260 bibumbiye muri koperative “Indyo Inoze” avuga ko ubuhinzi bw’ibi bijumba bumaze gutera imbere mu turere twa Kamonyi, Muhanga na Ruhango bashinzwe ku buryo ibiribwa bikorwamo biba iyanga aho batuye n’abashaka ko babagemurira basanga byashize.

Uyu mushinga watangiriye mu turere tune mu rwego rw’igerageza, muri iki cyiciro cya kabiri ugiye kwiyongera ugere mu turere umunani mu gihe nyuma uzagezwa mu Rwanda hose. Uyu mushinga ukorera mu bihugu bine, u Rwanda, kenya, Malawi, Mozambique.

Bivugwa ko bi bijumba byera kurusha ibindi byose mu Rwanda bikera mu gihe cy’amezi atatu; kuri hegitari imwe hashobora toni 18 mu gihe ibisanzwe nk’ibi byare hagati ya hegitari enye n’eshanu.

Umuyobozi wa RAB Jean Jacques Muhindo

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages