N’ubwo umukiriya ari umwami, akaba akwiriye kwakiranwa amaboko yombi, hari igihe usanga abakiriya benda kugushiraho, bitewe n’amagambo ubabwira cyangwa kubera kutamenya uko ubitwaraho. Ibi ni ibintu umunani udakwiye kuzigera ubwira abakiriya niba wifuza ko batazagucika:
1 .Oya (non)
Igisubizo «oya» ntigikwiriye guhabwa umukiriya; nonese ni uko mudashoboye ibyo umukiriya asabye cyangwa ni uko utabyitayeho?
Aho gusubiza «Oya» ku mukiriya wakwemera icyo umukiriya ashaka kikagutwara umwanya n’imbaraga kuko akazi kose kagira umushahara wako (tout travail merite salaire) kandi icyo umukoreye ni cyo kizatuma adapfa kujya ahandi.
2. Urabizi neza? (Vous êtes sûr?)
Abakiriya akenshi usanga bibeshya ku mazina y’ibyo bashaka, ntabwo rero iyo atabizi neza umubaza niba ibyo abaza abizi neza, kuko bimurakaza. Ni byiza kumubaza neza akagusobanurira cyangwa akakubwira ibimenyetso by’icyo akeneye mukaza kukigeraho utamweretse ko ari umuswa cyangwa ko atazi icyo ashaka. Kumusobanuza witonze biramufasha akumva ko ahawe agaciro.
3.Kubwira umukiriya icyo gukora (Ce que vous devriez faire, c’est…)
Ni ikosa rikunze kubaho cyane ugasanga abacuruzi barimo kubwira umuguzi icyo yakora cyangwa yagura aho kumuha ibyo akeneye.
Sigaho guha amategeko umukiriya cyangwa ngo umubwire ngo kora iki, ibyo byamubabaza cyane kuko aba aje akugana ngo umufashe kubona icyo ashaka ntabwo aba aje kugisha inama.
4. Ibyo bihabanye n’amategeko yacu (C’est contraire à notre règlement)
Igihe umukiriya agaruye icyo yaguze, nyamara utari warigeze umubwira ko bitemewe igihe yaguraga ibicuruzwa, si byiza kumubwira ko atari akwiriye kubikora. Icyo gihe ikosa ntabwo ari iry’umukiriya ahubwo ni iryawe. Gerageza urebe uburyo mwagikemura utamubwiye ko amategeko yanyu atabyemera kandi utarabimusobanuriye.
5. Nta kibazo (Pas de problème)
Kubwira umukiriya ngo nta kibazo bishatse kuvuga mu yandi magambo ko umugiriye imbabazi (faveur) kandi aba ari bukwishyure amafaranga, ahubwo iyo mvugo wayisimbuza kuvuga ngo yego reka tugure.
6. Ngiye kugerageza kubikora (Je vais essayer de faire ça)
Umukiriya aba akeneye icyo umugezaho (resultats) ntabwo ari umwete wawe. Inshinga kugerageza isobanuye ko utuyizeye kandi ikumvikanisha ko nta cyemeza ko uzabigeraho, ibyo rero ntabwo binezeza umukiriya. Niba umukiriya ashaka ko ibicuruzwa bye bigezwa aho akorera, mubwire ko ugiye kumuha igisubizo cyiza aho kumubwira ngo ndagerageza.
7. Mbwira niba hari ikindi kibazo ufite? (Faites-moi savoir si vous avez un autre problème)
Niba ikibazo wari ufitanye n’umukiriya gikemutse ni byiza ko mu minsi ikurikiyeho wamuhamagara ukamubaza uko bimeze. Iyo ubigenje gutyo umukiriya yumva ko utatereye iyo noneho ntazakuveho akaba umukiriya uhoraho.
Iyo abacuruzi basubije ikibazo bari bafitanye n’umukiriya usanga babazanya ubwishongozi ngo hari ikindi kibazo ufite? Icyo gihe umukiriya ntagaruka kuko uba utamwubashye.
8. Ndaje nkwiteho mu kanya (Je reviens vers vous dès que possible)
Imibanire myiza hagati y’umucuruzi n’umukiriya ni ukubwizanya ukuri, kubahana no kubahiriza amasaha. Kubwira umukiriya ngo ihangane gato nze ngufashe nta minota umuhaye cyangwa amasaha ayoberwa icyo gukora. Niyo waba nta makuru ufite ku byo agukeneyeho, wamwaka nimero za terefoni ukazamuhamagara umubwira icyo akeneye aho kumugumisha aho ngo ategereze.



















TANGA IGITEKEREZO