Abaturarwanda benshi bari bazi ko imyaka ivomererwa ari ihinze mu gishanga, ariko byahindutse ubwo umushinga witwa LWH wacaga amaterasi y'indinganire, ugashyimo imiyoboro n'amatiyo y'amazi.

Kuva icyo gihe impinga z'imwe mu misozi yo mu Rwanda zumvikanyeho isumo y'amazi ubuzima bw'abahinzi burahinduka.

Munyantwari Emmanuel wo mu murenge wa Rubengera mu karere ka Karongi, avuga ko hambere mu mpeshyi batahingaga.

Ati "Mbere mu mpeshyi umuntu yirirwaga yiyicariye, ariko ubu nta gihe cyo gupfusha ubusa tukigira. Iyo twahinze mu mpeshyi, bigera mu kwezi kwa cumi, haba hari itumba (inzara) ariko twe tuba dufite amafaranga ukabona ayo uha umuhinzi, ukabona minerivali, na we ukarya ukambara."

Mu karere ka Karongi na Rutsiro habarurwa ubuso bugera kuri hegitari 150 zuhirwa mu mpinga z'imisozi no mu mabanga yayo. Izi hegitari zihingwamo n'abaturage ibihumbi bitatu bahuje ubutaka.

Mbere aba baturage barahingaga ariko ntibibabuze gusonza, kuko isuri yatembanaga ubutaka n'imyaka byabo, utaretse n'ifumbire babaga bafumbije.

Magingo aya aba baturage basigaye bahinga ibihembwe bitatu mu gihe bahingaga ibihembwe bibiri gusa.

Mu mpeshyi bahinga karoti, ibitunguru n'amashu, byavamo umuhindo ukaba urageze bagahinga ibishyimbo na soya, bikazavamo ku Rugaryi bagahinga ibigori.

Munyantwari ati "Ahantu hari amaterasi yuhirwa umusaruro wikuba kane. Ibitunguru nibyo nkunda guhinga cyane mu mpeshyi, ntabwo nari narigeze nsaruramo ibihumbi birenze 300 frw ariko ubu mu mpeshyi yashize nasaruyemo miliyoni".

Niyonzima Samuel, afite hegitari 1,5 yuhirwa. Yabanje kutabyumva neza, kuko kugira ngo bamukorere aya materasi batemye urutoki rwari ruhari.

Ati "Iyo amaterasi tuyakoresheje neza umusaruro uraboneka kuko mu gihe cy'amezi atatu uba usaruye amafaranga ashimishije"

Uyu muhinzi ashima Leta y'u Rwanda yashyizeho ibi bikorwaremezo bibafasha kuhira imusozi mu mpeshyi akavuga ko byahinduye ubuzima bwabo.

Ati "Mu mpeshyi twirirwaga twicaye tunywa urwaga byagera mu kwezi kwa cumi inzara ikatwica, ariko ubu mu mpeshyi turahinga ukwa cumi kugasanga tumeze neza".

Aba bahinzi bavuga ko imbogamizi bafite ari uko amatiyo n'ibindi bikoresho byashyizwe mu mirima biri gusaza bigatuma hari aho amazi atagera neza.

Indi mbogamizi ni uko hari igihe imboga bahinga mu mpeshyi zerera rimwe, umusaruro ukabura isoko.

Umushinga LWH wakoze ibi bikorwamezo wararangiye. Inshingano zo kubicunga usigaranwa n'umushinga SAIP uzamara imyaka 5.

Mukamugenga Angelique, uhagarariye SAIP muri Karongi na Rutsiro avuga ko hari gahunda yo kugenzura ibyangiritse bigasanwa, agasaba abahinzi gufata neza ibi bikorwaremezo.

Ati "Icya mbere tubasaba, ibi bikorwaremezo ni ukubigira ibyabo, bakabibyaza umusaruro, bakabifata neza bakabibungabunga kugira ngo biteze imbere."

Ibikorwaremezo bifasha abahinzi kuhira imusozi biri mu turere 8 aritwo Karongi, Rutsiro, Nyanza, Rulindo,Kayonza, Rwamagana, Gatsibo na Nyabihu.

Umushinga wo gukora hegitari 4163 z'amaterasi yuhirwa watwaye miliyoni 45 z'amadorali y'Amerika.

Ikigega cy'amazi yuhira imyaka ihingwa mu kagari ka Gacaca mu murenge wa Rubengera
Ikigega cy'amazi yuhira imyaka ihingwa mu kagari ka Gacaca mu murenge wa Rubengera
Umwe mu miyoboro itwara amazi afasha abaturage kuhira imusozi.
Umwe mu miyoboro itwara amazi afasha abaturage kuhira imusozi.
Munyantwari avuga ko aho yakuraga ibihumbi 300 ahakura miliyoni
Munyantwari avuga ko aho yakuraga ibihumbi 300 ahakura miliyoni
Miliyoni 45 $ zashowe mu gukora amaterasi yuhirwa zahinduye imibereho y'abaturage
Miliyoni 45 $ zashowe mu gukora amaterasi yuhirwa zahinduye imibereho y'abaturage