00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyiza by’ubuhinzi bubungabunga ibidukikije buzwi na bake nyamara buhishe amahirwe

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 9 January 2024 saa 01:02
Yasuwe :

Mu gihe isi yugarijwe n’ibibazo by’ihindagurika ry’ikirere ndetse n’isenyuka ry’urusobe rw’binyabuzima, impuguke mu buhinzi zigira inama abahinzi kwisunga ubuhinzi bubungabunga ibidukikije, kuko butanga umusaruro mwiza kandi bikarinda ubutaka gutwarwa n’isuri cyangwa inkangu.

Ubuhinzi bubungabunga ibidukikije bukorwa baharura ibyatsi ku butaka batiriwe bashinga isuka ngo barime nk’uko bisanzwe, maze bagacukura ibinogo bagatera imyaka nyuma bagahita basasira imyaka.

Ni ubuhinzi butamenyerewe mu Rwanda ariko bwatangiye gukorwa hamwe na hamwe.

Renerse Banganirora, Umuyobozi w’ishami ry’ubuhinzi,ubworozi n’umutungo kamere mu karere ka Gisagara yagize ati “ Ubuhinzi burengera ibidukikije igihita kibukwerekwa ni uko ubona umurima usasiye. Ikindi ni uko badakozamo isuka, iyo icyatsi kijemo barakirandura bitavunanye kuko ubutaka buhora bworoshye, buhehereye kubera ko buba butwikiriwe n’isaso’’.

Banganirora akomeza avuga ko ubu buhinzi budahenze kuko bugabanya imirimo isanzwe ikorwa n’abahinzi nko kurima, gusanza no kubagara, ahubwo ugasasira gusa maze ugasigara utegereje gusarura.

Ni ubuhinzi burinda isuri kandi bugasigasira urusobe rw’ibinyabuzima biri mu butaka

Banganirora ati “Akamaro k’ubu buhinzi ni kenshi kuko bituma ubutaka budatwarwa n’isuri. Ikindi rero na cya gihingwa kimererwa neza kuko buriya hari udusimba tuba mu butaka twita inshuti z’abahinzi, biriya byose bikomeza imirimo yabyo iyo utasagariye ubutaka’’.

Yongeraho ko ubwo buhinzi butuma amazi yinjira mu butaka byoroshye kandi bukanagumana ubuhehere.

Yagize ati “Iyo dukubise isuka mu butaka tukegura, abenshi twibwira ko turi koroshya ubutaka nyamara si byo. Iyo ugihinga ya myenge amazi yinjiriramo iba isibamye, bigasaba ko bwa busimba buzagaruka bukayisibura, kugira ngo amazi n’umwuka byongere gutambuka neza’’.

Umulisa Marie Jeanne umwe mu bahuguriwe gukora ubu buhinzi wo mu murenge wa Cyahinda mu karere ka Nyaruguru, yabwiye IGIHE ko mu gihe gito gishize atangiye kubushyira mu bikorwa, amaze kubona ubwiza babwo.

Yagize ati “Najyaga mpingisha amafaranga ibihumbi 20, ariko ubu ushyiramo abahinzi batatu gusa, bagaharura bakarangiza ndetse bakagenda banateye intabire. Muri make bugabanya ikiguzi kandi n’umusaruro ukaza ushimishije’’.

Richard Makuza , Umuyobozi w’Umuryango Uharanira Iterambere n’Imibereho Myiza, MCC, ari nawo uhugura aba bafashamyumvire mu buhinzi, yavuze ko bifuza ko abahinzi bamenye ibyiza by’ubwo buhinzi, bagira uruhare mu kubikangurira abandi.

Makuza akomeza avuga ko kugeza ubu byibura abahinzi basaga 1800 bamaze kumenya iby’ubu bihinzi kandi ko bizakomeza.

Usibye gutanga umusaruro mwinshi kandi mwiza, abahanga mu buhinzi bemeza ko ubu buhinzi bubungabunga ibidukikije buramutse bukozwe n’abahinzi bose mu Rwanda, byafasha mu gukemura ikibazo cy’isuri n’inkangu bikunze kwibasira ubutaka mu bihe by’imvura.

Ubu buhinzi bwifashisha isaso kandi ntibuhenze ugereranyije n'ubusanzwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages